Nyamasheke: Bagwiriwe n’inkangu bahita bitaba Imana

Abantu batatu bo mu Mudugudu wa Gisagara mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke bagwiriwe n’umusozi ubwo bari bagiye kuvoma mu nsi yawo bahita bitaba Imana.

Abahitanywe n’iyi mpanuka yabaye kuwa gatatu tariki ya 26/11/2014 mu masaha y’umugoroba ni Nyirahumure Rosarie w’imyaka 28, Umurerwa Emelyne w’imyaka 7 na Wihogora Rosine w’imyaka 8.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo, Kamali Aimé Fabien ngo imvura yiriwe igwa ubutaka bworoshye mu gihe bari bagiye gushaka amazi yo gukoresha nibwo haje iyo mpanuka bahita bitaba Imana.

Agira ati “iyi ni impanuka itunguranye cyane yakuruwe n’uko imvura yari yiriwe igwa ubutaka bukoroha hari n’umuyaga ibiti bikarimbukana n’ubutaka bigasanga abari baje kuvoma amazi yo gukoresha mu rugo rwabo tugatabara ariko tugasanga bamaze gushiramo umwuka”.

Nyirahumure, Umurerwa ndetse na Wihogora bahise bajyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, ndetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 27/11/2014 bakaba bahise bashyingurwa mu Murenge wa Kanjongo. Nyirahumure asize umugabo n’abana bane.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka