Nyamasheke: Umwana w’imyaka 2 yaguye mu mwobo w’amazi ahita apfa
Niyogushimwa Benjamin w’imyaka 2 wo mu Mudugudu wa Rubayi mu Kagari ka Burimba mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamashe yitabye Imana aguye mu mwobo ufata amazi yo ku nzu.
Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/11/2014, ubwo imvura yarimo kugwa muri uwo mudugudu umwana agacika abo mu rugo bose bagasanga yaguye muri uwo mwobo.
Nk’uko bitangwazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, Nyirazigama Marie Rose, uyu mwana yaguye mu mwobo utwara amazi kubera uburangare bw’ababyeyi ndetse n’abashinzwe kumurera, agasaba abayeyi buri gihe kutarangara cyane iyo bafite abana bato.
Agira ati “uyu mwana yaguye mu mwobo umwe usanzwe utwara amazi cyane cyane iyo imvura yaguye, bamusangamo yamaze gupfa. Bigaragara ko ababyeyi bagize uburangare ntibamenye aho umwana wabo ari n’ibyo ari gukora”.
Uyu mwana witabye Imana yavukaga kuri Ndayiringiye Yesaya na Nyiranzeyimana Thérèsie akaba yahise ashyingurwa.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|