Nyamasheke: Abayobozi babujijwe gukoresha abaturage nta mafaranga bafite
Abayobozi bo mu Karere ka Nyamasheke bihanangirijwe kurya umwenda wa rubanda mu bikorwa byose bakora mu karere cyane ibikenera amafaranga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko umuyobozi uzafata umwenda mu baturage azabyirengera, kuko bwamaze gutanga amabwiriza ko nta muyobozi wemerewe kurya umwenda w’abaturage uko byaba bimeze kose.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko bagiye bagira ibibazo bitandukanye aho abayobozi bakoreshaga abaturage n’igihe amafaranga yarangiye bategereje kuzabona andi, bikaba ikibazo gikomeye iyo abaturage bahagurukaga bishyuza amafaranga yabo bamaze gukorera.
Agira ati “twagiye tugira ibibazo bikomeye by’abaturage babaga barakoze imirimo itandukanye cyane cyane ijyane n’ubwubatsi aho abaturage bakoraga hari amafaranga, yamara gushira hagitegerejwe kuboneka andi abayobozi bakareka abaturage bakagumya gukora, ibibazo bikaza kuvuka nyuma abaturage bavuga ko batishyuwe amafaranga yabo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke asaba abayobozi bose bafite aho bahurira no gukoresha abaturage kubikora ari uko bafite amafaranga mu isanduku yabo, bitabaye ibyo ngo umuyobozi uzabikora azabyirengere ku mutwe we kandi ko bizamugira ho ingaruka zikomeye.
Agira ati “umuyobozi uzakoresha abaturage nta mafaranga afite yo guhita abahemba azirengere ingaruka zizamubaho kandi azabyirengere wenyine, niba nta mafaranga araboneka umuyobozi ajye ategereza abanze aboneke aho gukoresha abantu mu bintu bimeze nk’ideni”.
Ibi bije mu gihe hari abaturage bagiye bagaragaza uburakari bw’uko bakoreshejwe na ba rwiyemezamirimo batandukanye cyane cyane mu kubaka amashuri nyamara ntibishyurwe, bikavugwa ko babaga bijejwe n’abayobozi ko amafaranga azaboneka.
Mu kwezi kwa Gicurasi abaturage bari bigaragambije nyuma yo kumara igihe badahembwa aho bubakaga ishuri rya Ntumba mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Kagano, bakinga amashuri ane bakingirana abanyeshuri bigaga ndetse abandi barabasohora.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|