Nyamasheke: Barasabwa kutongera gushyingura umuntu batamupimishije kwa muganga
Mu gihe hakunze kuboneka imfu zitandukanye mu Karere ka Nyamasheke, rimwe na rimwe ziterwa n’ibiza biturutse ku mvura, abandi bakagwa mu mazi, polisi ikorera muri aka karere ivuga ko bitangiye kuba umuco ko abaturage bahita bashyingura abantu babo batabanje kubakorera isuzuma (Autopsy) bityo bakaba basabwa kubicikaho.
Polisi iterwa amakenga n’ubu buryo bwo gushyingura abantu batabanje gukorerwa isuzuma n’abaganga b’inzobere ngo kuko umuntu wese wapfuye atageze kwa muganga ashobora kuzakurura izindi mpaka cyangwa bigakurura urundi rwikekwe mu gihe hatamenyekanye mu buryo bwa nyabwo icyo umuntu yazize cyahamijwe n’abaganga.
Nyamara ariko abaturage batuye mu Mirenge ya Cyato, Rangiro na Gihombo bakomeje kugaragaza ko badashoboye kuzana imirambo ku bitaro kubera aho batuye ari kure cyane kandi bikaba bihenze, bityo igihe umuryango w’uwapfuye nta ngingimira ufite ku rupfu rw’uwabo, basanga nta mpamvu yo kuvunika bazana umurambo ahantu hagoranye gutyo.

Hashakineza, umuturage wo mu Murenge wa Cyato avuga ko mu gihe babonye neza urupfu uwabo yagiyemo, bidakwiye ko babarushya batanga amafaranga menshi kandi agoranye ngo barajya gupimisha umuntu wabo, akavuga ko inzego zibishinzwe zashaka uko ziborohereza bitashoboka bakajya babaha uburenganzira bwo gushyingura ababo.
Agira ati “byakabaye byiza dupimishije abacu kugira ngo twizere neza urupfu yapfuye ariko kandi aho tujya ni kure, ntitwabona abaduhekera kandi nta n’amafaranga dufite yo kubikora bagakwiye kutworohereza”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko iyo migirire yo gushyingura abantu batapimye igomba gucika kuko utakwizera ko umuntu yapfuye mu buryo busanzwe mu gihe nta muganga wabyemeje.
Agira ati “haracyari abagome bashobora kugirira nabi abantu, ku buryo kumenya neza icyahitanye umuntu ari uko byemezwa na muganga”.
Umuyobozi w’akarere avuga ko bafite gahunda yo kujyana abaganga bagapimira abapfuye aho batuye ariko ko bitakorerwa buri wese kuko hari abishoboye bashobora kwigerera kwa muganga.
Agira ati “dufite ubufatanye n’abaganga butuma bashobora gupima abapfuye babasanze aho baguye ariko ntibyakorerwa abantu bose kuko hari abishoboye bakwigerera kwa muganga”.
Nyamasheke ifite ibitaro bibiri bizwi bifite ubushobozi bwo gupima abantu bapfuye, bya Bushenge na Kibogora, nyamara ibyo bitaro biri ahantu hagoranye ku baturage bamwe b’abakene batuye ahantu kure.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|