Nyamasheke: Acuruza Me2U atabona
David Irambona, umusore w’imyaka 25 utuye mu Mudugudu wa Ninzi mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke acuruza amafaranga yo guhamagara (Me2U) n’ubwo atabona.
Uyu musore wavukanye ubumuga bwo kutabona umaze amezi asaga abiri akora ubu bucuruzi avuga ko yabitekereje abantu benshi bavuga ko bitashoboka, nyamara we akemeza ko yabishobora kugeza ubwo bamuhaye ikizamini aragitsinda atangira gutyo kujya aha abantu amafaranga yo guhamagaza akoresheje terefoni ye igendanwa.
Iyo ugihura na Irambona ubona yambaye umwambaro w’umuhondo abasanzwe bakora iyo serivise bakunze kwambara, umukiriya akamubwira nomero ze hanyuma agahita azandika muri terefoni ye mu masegonda make amafaranga akaba yamugezeho.
Irambona avuga ko kuba azi aho nomero akanda ziherereye bimufasha guhita amenya uko ahereza umukiriya mu gihe gito kandi nta kwibeshya.
Ibi ngo yabitekereje nyuma yo kubona ko ari imfubyi arererwa ku mubyeyi wa batisimu ariko akumva atamwaka ibyo akeneye byose, nyuma yo kubura amahirwe yo gukomeza amashuri y’inyandiko z’abatabona (brailles) aho yabyigaga I Masaka, yatekereje icyo yakora arakibura.
Agira ati “natekereje ikintu nakora ndakibura neza neza, kuko nabonaga nta yandi mahirwe nsigaranye yo kubaho mu buzima bwanjye kuko nari ndiho mu buzima budashamaje”.

Irambona ngo yaje gutumirwa mu nama ku karere bamuha ibihumbi 10 ashaka icyo yayamaza mu bukene bwinshi yari afite afata icyemezo cyo gufatamo bitanu akajya abicuruza mo Me2U, andi ayaguramo utwo yari akeneye uwo mwanya.
Agira ati “icyo gihe uwari ubishinzwe ntiyahise abyemera byamusabye ko ampa ikizamini abonye mbikoze yemera kumpa amafaranga yo gucuruza ntangira ubwo”.
Amaze kwigirira icyizere
Mu mezi abiri amaze, Irambona ageze ku gishoro cy’amafaranga ibihumbi 9 kandi avuga ko abonye umuntu umutera inkunga y’ibihumbi 50 yatangira kujya atanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefoni (Mobile money).
Uyu musore avuga ko afashwa cyane na bamwe mu bo bakorana ako kazi kuko hari inote atarabasha gutahura neza azikozeho, nk’inoti y’ibihumbi bibiri n’iya bitanu, ariko ko mu minsi ya vuba azaba yabimenye.
N’ubwo ataratangira kunguka cyane abona bizaza vuba kuko ibihumbi 9 abicuruza mu munsi umwe cyangwa ibiri kandi akungukaho nibura amafaranga igihumbi.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bishobotse mwatubariza numero ye ya telephone mwemereye inkunga. Muyidushyirire kuri uru rubuga.
DORE AHO IMANA IBERA IMANA RELO. WAVUGA UTE KO UYU MUSORE UFITE UBUMUGA BWO KUTABONA AKORA IBINTU NKIBI. MANA NZAKUGWINYUMA.