Nyamasheke: Ukekwaho kwiba moto ku rusengero yatawe muri yombi

Umusore w’imyaka 21 uvuka mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi na polisi y’igihugu nyuma yo gushinjwa kwiba moto ku rusengero rw’abametodiste mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo.

Ndayishimiye Robert wari utwaye iyo moto yo mu bwoko bwa Yamaha AG100 ifite pulake RC 218, avuga ko yasize moto hanze agiye gusenga mu rusengero ruri i Kibogora agarutse asanga moto yamaze kugenda arangije abimenyesha abashinzwe umutekano batangira gushakisha.

Nyuma yo gutangira gushakisha aho iyo moto yaba yarengeye, yaje kuboneka mu mudugudu wa Nyakabingo mu kagari ka Muhororo mu murenge wa Kilimbi, ku mukecuru witwa Mukashema w’imyaka 58.

Mukashema avuga ko iyi moto yasizwe iwe n’uwari uyitwaye amubwira ngo ayimubikire kubera ko lisansi ishizemo, ko agiye gusubira kuzana indi kugira ngo akomeze urugendo.

Mu masaha y’ijoro nibwo hafashwe umusore ukekwaho kuba ari we wibye iyo moto, akaba yatawe muri yombi n’irondo ryo mu mudugudu wa Nyakabingo mu kagari ka Muhororo mu murenge wa Kilimbi, ahita ashyikirizwa polisi.

Ukekwaho kwiba moto ayisanze ku rusengero, Twagiramungu Emmanuel yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo, mu gihe hagikorwa iperereza mu kumenya niba nta bandi bafatanyacyaha mu iyibwa ry’iyo moto.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka