Nyamasheke: Umumotari yakomerekeye bikomeye mu mpanuka
Ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki ya 24/11/2014, Imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Toyota L/C 123 CD02 yari itwawe na Blaise Gasongo ufite imyaka 42 yagonze moto yari iriho abantu babiri, Hakizimana Joseph w’imyaka 23 wari uyitwaye na Hakizimana Ernest yari ahetse, umumotari arakomereka ku buryo bukomeye.
Aba bombi bari kuri moto bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Bushenge biri mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rukerereza mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke ahitwa kuri Shangazi.
Umwe mu babonye iyi mpanuka avuga ko umumotari byagaragaraga ko yarangaye bityo akava mu mukono we agasatira umukono imodoka yagenderagamo, kubera ko bombi bihutaga bahita bagongana imodoka yangirika buhoro naho umumotari agahita akomereka cyane mu gihe uwo yari ahetse we atakomeretse cyane.
Amakuru yaturukaga mu bitaro bya Bushenge muri iki gitondo, yavugaga ko uyu mumotari yaba amerewe nabi cyane ku buryo ashobora kujyanwa mu bindi bitaro uyu wa kabiri, kugira ngo akurikiranwe n’inzobere z’abaganga mu bitaro byisumbuye.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|