Nyamasheke: Abana barashinjwa gusambanya undi mwana w’umwaka umwe
Abana bagera kuri batatu bo mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Kibingo mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke barashinjwa gusambanya mugenzi wabo uri mu kigero cy’umwaka umwe.
Abo bana babiri bafite imyaka irindwi mu gihe undi afite imyaka imyaka umunani, baragejejwe kuri Polisi ya Kanjongo bari kumwe n’ababyeyi babo, kuri uyu wa gatanu tariki 14/11/2014.
Nyina w’urwo ruhinja avuga ko abo bana batatu biriwe bakina n’uwo mwana we nta kibazo kuko baturanye ariko yajya kumwoza akaza kubona ko imyanya ndanga gitsina ye yangiritse. Ibyo byatumye ahita atabaza ubuyobozi nabwo bubata muri yombi.
Yagize ati “Umwana wanjye yari muzima rwose yiriwe akina na bariya bana ngiye kumwoza nsanga yangiritse mpita ntabaza ubuyobozi, kuko ntibyumvikana impamvu bariya bana bakoze biriya bakoze.”
Umunyamabaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, Nshimiyimana Jean Damascene yemeza ayamakuru akavuga ko ubuyobozi bwihutiye gufasha uwo mubyeyi kujyana umwana kwa muganga ngo asuzumwe mu gihe hakirebwa icyakorwa n’inzego zibishinzwe.
Nshimiyimana avuga ko imiryango y’abo bana ishobora kuba itarebanaga neza n’iy’uwo uvuga ko yasambanyirijwe umwana.
Agira ati “Twagiriye uyumubyeyi kujyana umwana kwa muganga kugira ngo ibimenyetso bya muganga bizifashishwe hakurikiranwa abakoze icyaha, gusa abaturanyi bavuga ko iyo miryango yari ifite utuntu batumvikanagaho mu bijyanye n’amasambu.”
Amakuru aturuka muri Polisi avuga ko abo bana n’ababyeyi babo bashobora kuba barekuwe muri iki gitondo cy’uyu wa gatandatu, tariki 15/11/2014, cyane ko batarageza ku myaka y’ubukure yatuma bafungwa.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|