Nyamasheke: Umuyobozi w’umurenge wa Bushenge n’umucungamutungo wa Sacco barekuwe

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/11/2014, urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwarekuye by’agateganyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Bizuru Isaac ndetse n’umucungamutungo wa Sacco ya Bushenge, Kimazi Jimmy, mu gihe uwari uhagarariye VUP mu Bushenge yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ku itariki ya 06/11/2014 mu ma saa tatu z’ijoro nibwo abo bagabo bose bari batawe muri yombi bashinjwa kunyereza amafaranga asaga miliyoni umunani n’igice z’amafaranga y’u Rwanda yari agenewe abaturage.

Bashinjwaga kandi gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha inyandiko mpimbano, ibintu bose bahakanaga.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kw’aba bagabo batatu haje no gufatwa ushinzwe gutanga inguzanyo (agent de credit) ndetse n’uwari ushinzwe gusohora amafaranga( Caissiere) muri Sacco ya Bushenge bashinjwa ubufatanyacyaha mu ibura ry’ayo mafaranga.

Urukiko rwasanze aba barekuwe bashobora kujya bitaba ubutabera bari hanze kuko rwasanze badashobora gutoroka, mu gihe uwari uhagarariye VUP mu murenge wa Bushenge, Hatangimana David yakatiwe gufungwa iminsi 30 kuko urukiko rwasanze adakwiye kurekurwa.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byabaye umuco kunyereza umutungo i nyamasheke ariko ntibagawe byose babirebera ku bayobozi baho nka habyarimana jean baptiste kuko awunyereza agatanga ruswa bikaburizwamo ibi nabyo ntibitangaje rero ni ibisanzwe muri nyamasheke.

nkunda yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka