Nyamasheke: Yatawe muri yombi acuragura

Umugabo witwa Rukeribuga Jean utuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Kanjongo ho mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi n’irondo, kuwa 17/11/2014 ari gucuragura ku nzu y’umuturanyi we witwa Murakaza Etienne.

Rukeribuga avuga ko asanzwe acuragura mu rwego rwo kwikingira no kurinda umuryango we guterwa n’abazimu bigatuma akeza abakurambere acuragura mu gihe abandi basinziriye.

Nk’uko ababyiboneye muri iryo joro babyemeza, bavuga ko uyu mugabo Rukeribuga bamusanze ku nzu y’umuturanyi we ari kubyina avuga amagambo menshi kandi ari gutera ibintu byinshi ku nzu y’umuturanyi we, ndetse umugore we acanye kandi ari kuvuga ibintu batashoboraga kumva.

Rukeribuga ngo yari yambaye ibintu bitandukanye by’impu, amasaro n’amagufa ku buryo yari ateye ubwoba.

Agira ati “yari yambaye nk’igisimba, yitamirije amasaro n’amagufa ahantu hose ku mubiri kandi afite amenyo y’ingurube y’ishyamba mu kanwa ari kubyina ku rugo rw’abandi, atubonye ariruka tumwirukaho turamufata tumushyikiriza ubuyobozi”.

Rukeribuga akimara gufatwa yahise avuga ko bimwe mu byo akoresha abikura ahantu hatandukanye nk’i Burundi, muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo n’ahandi, bimwe mu byo yari afite akaba yahise abimira bakayoberwa aho bigiye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo, Kamali Aimé Fabien, avuga ko byamutunguye kubona hakiri abantu biringira ibintu bidafite icyo bibamariye bigatuma bateza umutekano muke nta mpamvu, agasaba abaturage gukanguka bakareka ibintu byashaje bakiringira Imana yo ibafitiye akamaro.

Agira ati “ntibikwiye ko hari abaturage bacu bakiringira imihango ishaje nk’iriya, bakwiye kumva ko hari Imana kandi ibafitiye umumaro kurusha ibyo biringira by’umuco utakijyanye n’igihe”.

Kamali avuga ko kuba habonetse umuntu ukora imihango yita iya gipagani bishoboka ko hari abandi bagikora mwene iyo migenzo, akabasaba kubireka kuko ntacyo bizabagezaho.

Gucuragura, kuragura, guterekera ndetse no kubandwa ni imwe mu mihango yakorwaga n’abakurambere ariko aho abazungu baziye, abenshi mu banyarwanda barayiretse bayoboka Imana Rugira byose bigishijwe n’abazungu.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka