Nyamasheke: Inkuba yakubise umunyeshuri arapfa
Umusore witwa Tuyishime Etienne yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo yari yagiye mu masengesho n’abandi banyeshuri mu rusengero rwa ADEPR ya Bigutu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruharambuga buvuga ko muri iyi minsi hari inkuba nyinshi ziri kwibasira uyu murenge, gusa bikaba ari ubwa mbere hapfa umuntu.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Umurenge wa Ruharambuga, Ndindayino Jean Claude, ngo nyakwigendera yari yagiye gusenga hamwe n’abandi banyeshuri mu rusengero rwa ADEPR rwa Bigutu mu saha ya saa yine z’ijoro tariki ya 1/12/2014 inkuba irakubita ihita yica Tuyishime mu gihe abandi bari kumwe ntacyo babaye.
Yagize ati “byabaye mu masaha y’ijoro abandi bana bari gusengana na nyakwigendera birangira ari we uhasize ubuzima, bahita baza baradutabaza”.
Mu Cyumweru gishize inkuba yakubise mu rugo rumwe rwo muri uyu murenge umubyeyi n’umwana we bagahungabana, irongera ikubita mu rundi rugo ntiyagira uwo ihitana, ahandi yangiza akuma kabara amashanyarazi kazwi ku izina rya konteri.
Ndindayino asaba abantu bose cyane abashinzwe ahahurira abantu benshi nk’amasoko n’insengero kwibuka kugira imirindankuba kugira ngo badashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Tuyishime wari ufite imyaka 22 yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo mu Murenge wa Shangi mu mwaka wa gatanu.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|