Nyamasheke: Yafatanywe urusinga rw’amashanyarazi yibye arushakira umuguzi
Umugabo witwa Munyaneza Athanase uri mu kigero cy’imyaka 26 yafashwe n’abaturage bafatanyije na polisi afite urusinga rureshya na metero 15 n’igice bivugwa ko rwari rugenewe kugeza amashanyarazi kuri santeri y’ubucuruzi ya Ntendezi no ku kigo cya Leta gishinzwe ibijyanye n’ubuhinzi (RAB) kiri mu Murenge wa Ruharambuga.
Ibi byabaye kuri uyu mugoroba wo ku wa 26/11/2014, muri santere ya Ntendezi mu Kagari ka Kacyiru mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke.
Ibi byamanyekanye ubwo umuzamu ukora mu kigo cy’amashuri cya EAV Ntendezi yavaga ku kazi yegera aho urwo rusinga rwari rusanzwe ruba akabona hacukuwe yarebamo akabona nta rusinga rukibereyemo.
Nibwo yahise abimenyesha ubuyobozi bw’akagari nabwo bubibwira abashinzwe umutekano batangira gukora iperereza ngo hamenyekane irengero ry’urwo rusinga.
Muri uko gushakisha uwo mugabo baje kumufata ari gushaka umukiriya warugura ahita atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga.
Polisi ivuga ko igishakisha abandi bantu bagenda biba insinga z’amashanyarazi ahantu hatandukanye ndetse bikaba bivugwa ko uyu Munyaneza asanzwe akorana n’abandi bayogoje abaturage biba insinga z’amashanyarazi.
Nyamasheke ni akarere gakataje mu guha abaturage umuriro w’amashanyarazi, kugeza ubu amashanyarazi akaba amaze kugera nibura muri buri murenge mu mirenge igera kuri 15 ikagize.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|