Icyivugo cy’intore za Nyamasheke cyanenzwe kigiye guhindurwa

Nyuma y’aho umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’itorero, Rucagu Boniface anengeye icyivugo cy’intore za Nyamasheke, kuri ubu ngo cyaba kigiye guhindurwa kugira ngo gihuzwe n’ibindi byivugo biri mu tundi turere tugize igihugu.

Ubwo yasuraga Akarere ka Nyamasheke tariki ya 01/11/2014, Rucagu yanenze bikomeye icyivugo cy’intore za Nyamasheke kubera ko mu magambo akigize nta hantu na hamwe ushobora gusanga bavugamo amahoro cyangwa kurandura imizi ya jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Rucagu yavuze ko uramutse ufite ubukire n’ibindi byiza abantu bifuza ariko ntugire amahoro ntacyo byaba bimaze ndetse ko waba uri kuruhira ubusa, asaba ko ubutaha mu cyivugo cyose cy’intore hagomba kuba harimo amahoro no kurandura ingengabitekerezo ya jenoside.

Yagize ati “icyivugo cya Nyamasheke kiravuga ngo tugire ubukire tubukoreye twese hamwe kandi vuba ngo byose ni magirirane, nyamara ntaho wabona amahoro, wagira ubukire utagira amahoro bukakumarira iki? Wagira ubukire se ugifite abaturage bafite ingengabitekerezo ya jenoside ukabona utubatse ku musenyi? Ndifuza ko ubutaha muzashyira mu cyivugo cyanyu ibyo bintu by’ingenzi bitagomba kuburamo”.

Hakizimfura avuga ko bagiye kuvugurura ikivugo cy'intore z'akarere ka Nyamasheke.
Hakizimfura avuga ko bagiye kuvugurura ikivugo cy’intore z’akarere ka Nyamasheke.

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’itorero mu Karere ka Nyamasheke, Hakizimfura Jean Chrisostome avuga ko bafite icyivugo cyiza cyifuriza abaturage kugira ubukire, ariko ko inama bagiriwe bagiye kuzishyira mu bikorwa ku buryo icyivugo cy’intore za Nyamasheke hagiye kujyamo amahoro no kurandura ingengabitekerezo ya jenoside.

Agira ati “intore za Nyamasheke zitwa indongozi zigatera ko zikwiye kugira ubukire bakora kare kandi vuba, ni icyivugo cyiza ariko tugiye guhindura twongeremo amahoro no kurandura ingengabitekerezo ya jenoside kuko twasanze bikwiye kandi inama twahawe na perezida wa komisiyo zirakwiye”.

Intore za Nyamasheke zizwi ku izina ry’“indongoozi” ikaba ari intero y’abaturage ba Nyamasheke, bishatse kuvuga ko bahora ku isonga bakaba aba mbere muri byose babikesha gukora vuba kandi kare.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ahubwo iyo ni indicator ikwereka ko bakiri inyuma mu kumenya neza genocide no kubura umutekano no guharanira umutekano icyo aricyo. hakenewe inyigisho

mulindwa anatole yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

uturere twinshi ibyo rucagu avuga ntabirimo.
umuntu yivuga ibyo yiyizeramo. niba batarabishyizemo ubwo ntibibarimo.ahubwo mubigishe bibajyemo, banahinduke naho ibyivugo byo nyine ni byivugo

sage yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

inama babagiriye Niyo kuko ikivugo nicyo gihindura nyiracyo buhorobuhoro uko agenda agisubiramo kenshi,twese siko dufite inganzo nyamara twese twasubiramo igihangano Kandi kikatwubaka kimwe n’uwagihanze.

Niyomugabo yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

nibyiza kugira ubukire kandi tubukoreye kandivuba byose nimagirirane ariko nibyiza ko habanza amahoro kandi azira genocide ningenga bitekerezo yayo ......gusa nkange nkindongozi yanyasheke numva natanga umusanzu wange muguhindura nokunoza neza icyo kivugo

pascal musabyimana yanditse ku itariki ya: 17-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka