Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke burasaba umuturage witwa Murutampunzi Edmond gusenya uruganda rutunganya kawa yubatse mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Kagano ho mu Karere ka Nyamasheke kuko ngo yabikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, aravuga ko ubufatanye no gutahiriza umugozi umwe n’inzego zitandukanye zirimo Inama Njyanama y’akarere ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bako ari byo bizamufasha kugera ku nshingano ze.
Abaturage babiri barwanye umwe akubita undi ibuye amumena umutwe bapfuye ko amwishyuza urwagwa yari amaze kugura.
Mu rwego rwo guca burundu indwara zituruka ku mirire mibi, Akarere ka Nyamasheke kari koroza amatungo magufi ababyeyi bafite abana bagaragayeho indwara zitandukanye zikomoka ku mirire mibi nka bwaki.
Abagabo batatu bafunzwe bakekwaho kugurisha ibikoresho byari bigenewe kubaka ishuri ribanza rya Rudaga mu karere ka Nyamasheke.
Nyirazaninka Aline w’ imyaka 25 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Kigugu mu Kagari ka Kigoya ho mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, ku mugoroba wo ku wa 17/02/2015 yasanzwe mu nzu yapfuye amanitse mu mugozi.
Abasaza babiri bari mu bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Muraza mu Mudugudu wa Ruganzu mu Kagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo, babakekaho ubucuraguzi no kuroga abanyeshuri baturiye icyo kigo.
Abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke bakomeje kutavuga rumwe na rwiyemezamirimo wakoraga ibijyanye n’isuku n’isukura mu Karere ka Nyamasheke kubera umwenda bamufitiye.
Abaturage b’umudugudu wa Burumba akagali ka Barija umurenge wa Nyagatare, bifuza irimbi ry’umudugudu kubera ko iry’umurenge riri kure yabo kuko benshi nta bushobozi bwo gukodesha imodoka baba bafite, ariko ubuyobozi nabwo buvuga ko nta bushobozi burabona bwo gushaka ubutaka bw’ahashyirwa irimbi ry’umudugudu.
Umugabo witwa Habaguhirwa Yohana wari utuye mu Kagari ka Jurwe mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke aguye mu mugezi wa Kamiranzovu, aburirwa irengero kugeza magingo aya.
Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwafunguye by’agateganyo Umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho by’akarere (logistic officer) witwa Mugabo Jean Paul ukurikiranyweho kunyereza ibikoresho yari ashinzwe gucunga, akajya yitaba ari hanze.
Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 10/02/2015, imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye abaturage batuye mu Kagari ka Rwesero, ibisenge by’ inzu zagurutse bikomeretsa byoroheje bamwe muri bo.
Umuturage witwa Hakizimana Védaste aratakambira inzego zitandukanye z’ubuyobozi kumufasha mu kibazo afitanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeri, cyo kuba atarishyuwe amafaranga yakoreye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke butangaza ko buhangayikishijwe n’abana bata amashuri bakajya gukora mu burobyi, mu mirima y’umuceri no mu mirima y’icyayi, kandi ko bugihe gutangira kugira icyo bukora mu gukemura iki kibazo.
Umugabo witwa Habimana Valens wari utuye mu Mudugudu wa Mariba mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke yatoraguwe mu kivu yapfuye nyuma yo kumara iminsi itatu aho ari hatazwi.
Umugabo witwa Igenukwayo Samuel utuye ahitwa mu Kamina mu Mudugudu wa Rwesero mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano wo mu Karere ka Nyamasheke arashinjwa gukubita mugenzi we witwa Mateso, basangiraga mu kabari inyundo yari yitwaje akamumena umutwe, mu ijoro ryo ku wa 06/02/2015.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, kuru uyu wa 5 Gashyantare 2015, bwakiriye urubyiruko rw’abasore bagera kuri mirongo itatu n’umwe barangije amasomo mu Kigo Ngororamuco cya Wawa bakomoka muri ako karere maze bubasaba gukoresha ibyo bize bagaragaza ikinyuranyo hagati y’ubuzima bahozemo n’ubwo binjiyemo nyuma y’inyigisho (…)
Umusore Kamana Jean François Regis utuye mu Mudugudu wa Mubumbano mu Kagari ka Mikingo mu Murenge wa Kagano,mu Karere ka Nyamasheke avuga ko yakuranye ipfunwe rikomeye ryo kuvukira mu muryango ukennye byatumaga aho yanyuraga hose haba we n’abavandimwe be babinuba ndetse bakabanena, nyamara nyuma yo gutekereza no gufata (…)
Bamwe mu basirikare bakuru bari kwiga mu ishuri rya Nyakinama bavuga ko Akarere ka Nyamasheke kari gutera imbere ku buryo bugaragara mu kubaka no guha abaturage bako ingufu zituruka ku mashanyarazi.
Abarobyi barobera mu kiyaga cya Kivu basaba ubuyobozi bwabo cyangwa ubuyobozi bwite bwa Leta kubafasha kubona ibikoresho bijyanye n’igihe bazajya bifashisha igihe bashatse kwiherera bari mu kivu, dore ko bamaramo ijoro ryose baroba amafi n’isambaza.
Abarobyi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bafatiwe mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda bakoresha imitego itemewe kurobeshwa mu Rwanda izwi ku izina rya Kaningini.
Bamwe mu barobyi bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bizeye impinduka mu mikorere yabo ya buri munsi no mu musaruro nyuma y’aho bitoreye ubuyobozi bushya.
Minisitiri w’intebe, Murekezi Anastase yatangaje ko yanyuzwe n’ibikorwa by’amajyambere biri kugera mu Karere ka Nyamasheke birimo umuhanda wa kaburimbo uri kubakwa, ashima uburyo urubyiruko ruri kwitabira gukora imyuga mu gakiriro ndetse ashima intera ibitaro bya Bushenge bigezeho mu guha serivisi nziza ababigana.
Iyamumpaye Rwaka Marcellin wari usanzwe akorera banki ya Kigali (BK) mu Karere ka Nyamasheke yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi, ihazabu ya miliyoni 10 ndetse na miliyoni esheshatu z’indishyi z’akababaro, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo n’imikoreze mibi yonona umutongo wa BK.
Mugabo Jean Paul ushinzwe gucunga ibikoresho by’akarere (Logistic officer) ari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Ntendezi akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu yakoze mu byo yari ashinzwe gucunga nk’umukozi w’akarere.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Bushekeri bakomeje gutakambira ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke basaba ko bafashwa kwishyurwa amafaranga bakoreye ubwo bubakaga inzu y’urubyiruko rwa Bushekeri ndetse no kubaka inzu abaturage bazajya bivurizamo (poste de santé).
Impuzamashyirahamwe y’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu, mu karere ka Nyamasheke, babonye umuyobozi mushya w’impuzamashyirahamwe y’abarobyi, nyuma y’uko uwari uyoboye aburiwe irengero mu minsi ishize bikaba binavugwa ko yaba yarishwe ashimishwe n’abasirikare ba Congo.
Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwarekuye by’agateganyo umuyobozi wa Farumasi y’Akarere ka Nyamasheke, Habiyambere Enode n’umubaruramari we, Nsengimana Theophile kuwa kane tariki ya 22/01/2014.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwamaze kugenera inka ikamwa ababyeyi bamaze amezi atanu bibarutse abana batatu b’abakobwa, mu rwego rwo kubafasha kurera abo bana neza no kubarinda imirire mibi kuko bavutse mu muryango utishoboye.
Nyuma y’uko uwari perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent yeguriye kuri iyo mirimo, abajyanama bakabyemeza byari bitegerejwe ko Guverineri na we abyemeza.