Nyamasheke: Yafatanywe urumogi n’ibindi bikoresho yibye

Umusore witwa Habineza Emmanuel w’imyaka 22 yafatanywe urumogi udupfunyika 5, amaterefoni 16 n’ibindi bintu bitandukanye by’ibikoresho byo mu nzu yagiye yiba.

Habineza yafashwe ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 09/12/2014 mu Mudugudu wa Kabagabo mu Kagari ka Mubumbabo mu Murenge wa kagano mu Karere ka Nyamasheke.

Habineza avuga ko avuka mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke ariko akemeza ko yabaga mu Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Uyu musore avuga ko ibi bintu yagiye abyiba mu bihe bitandukanye agenda abyegeranya. Bimwe ngo yabyibaga abantu mu Bugarama mu isoko no mu tubari ibindi akabyiba mu mazu y’abantu, akaba yari agiye kubihisha mu Murenge akomokamo wa Karambi.

Mu byo yafatanywe, uretse urumogi n’amaterefoni, harimo udukoresho bakoresha bongera umuriro mu materefoni (chargers) 10, n’utwuma dukoreshwa mu kwakira amashusho kuri za televiziyo (Decoders).

Habineza afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo mu gihe hagikorwa iperereza ku byo ashinjwa, ubundi akazagezwa imbere y’ubutabera.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka