Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Pologne aho yitabiriye inama ya Polisi Mpuzamahanga.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu (ASOC), ku wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023, ryafashe abantu bane bacyekwaho gukora ubucuruzi bwa magendu, hafatwa amakarito y’imivinyu n’amacupa y’inzoga za likeri (liqueur) zifite agaciro ka miliyoni 15Frw.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafatanye umugabo w’imyaka 32, imifuka itatu n’igice y’ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 60.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gakenke, yafashe abasore babiri bacyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS bagiye kuyigurisha.
Umukobwa witwa Ishimwe Bonnette wo mu Karere ka Kirehe, warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 2022 mu Icungamutungo ndetse na ‘Public Procurement’, yahisemo kuyoboka ubuhinzi bwa Avoka kuko yabubonyemo inyungu nini mu gihe kiri imbere, aho gushaka akazi kagorana no kuboneka, ahubwo akaba ubu agaha abandi.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batanu bageragezaga kwinjiza mu gihugu imifuka 12 y’imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Husi Monique, yasabye Abanyamadini gusakaza ubutumwa bwimakaza umuco w’amahoro mu bayoboye babo no mu Banyarwanda muri rusange, kuko ari byo bizakumira icyahembera amacakubiri.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Ruhango, yafashe abantu bane bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo, biba insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 425.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rutsiro, yafashe umusore w’imyaka 22, ucyekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo gahunda yabereye kuri ‘Place du Souvenir Africain’, ahafunguwe ku mugaragaro ahantu hagenewe kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (hundred nights’ exhibition), hanasanzwe hari ikimenyetso cyo (…)
Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, yateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, witabiriwe n’abasaga 230, ukaba wabaye i Brazzaville ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2023.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, akangurira Abanyarwanda n’abaturarwanda kubungabunga amashyamba aho ari hose, kuko ari nk’ibihaha by’umuntu, bityo ko ari ubuzima, akanabasaba kuyongera aho bishoboka hose.
Amarushanwa yo kurasa yahuzaga abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO 2023) amaze gusozwa, abagore n’abagabo ba Polisi y’u Rwanda akaba aribo beguganye ibikombe.
Amarushanwa ahuza abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO 2023) agana ku musozo, ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, yibanze ku kurushanwa kurasa bakoresheje imbunda zitandukanye, bagahamya intego, ababishinzwe bakabaha amanota.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe umusore w’imyaka 29 ukurikiranyweho kwiba telefone zigezweho (smart phones), akazigurishiriza mu bindi bihugu.
Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafatiye mu Karere ka Nyagatare umusore w’imyaka 25 y’amavuko, agerageza guha umupolisi ruswa y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 11, ngo asubizwe moto ye yari yafashwe.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), yafatiye mu Karere ka Muhanga, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023, umugabo w’imyaka 33 ucyekwaho kwinjiza mu gihugu magendu y’imyenda ya caguwa.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 11 werurwe 2023, Abanyarwanda basaga 80, bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, wateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo (Brazzaville), n’Abanyarwanda bahatuye.
Ku itariki ya 10 Werurwe 2023, Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu n’inshuti z’u Rwanda, bizihije Umunsi Mpuzampahanga w’Abagore ukaba wiritabiriye n’abasaga 200.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi muri Mozambique bizihije isabukuru ya 35 ya RPF-Inkotanyi, ibirori byabereye muri Gloria hotel i Maputo byitabiriwe n’abanyamuryango n’inshuti zabo.
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 32, afatanwa moto acyekwaho kwiba ayambuye nyirayo mu buryo bwa kiboko.
Ihuriro ry’ibigo bishinzwe kurengera ibidukike muri Afurika (EPA) hamwe n’abayobozi muri urwo rwego, batoreye u Rwanda kuyobora ibikorwa by’iryo huriro muri Afurika.
Umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda ahita apfa, nyuma yo kurenga umupaka akarasa ku basirikare b’u Rwanda, bikaba byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, mu ma saa 17:35.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe, yafashe abacuruzi 11 bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bwa magendu, ubwo bari bajyanye mu isoko ibilo 870 by’imyenda n’inkweto za caguwa, n’ibitenge 25 binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Abayobozi b’ibibuga by’indege bo mu bihugu 53 bya Afurika, hamwe n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurire mu bikorwa by’umuganda.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Ngoma, ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023, yafashe umusore w’imyaka 28 ucyekwaho gukora no gukwirakwiza mu baturage amafaranga y’amiganano.
Ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge umugabo w’imyaka 25 y’amavuko, wakaga abaturage amafaranga abasezeranya kuzabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Ni kuri iki Cyumweru taliki 19 Gashyantare kugeza tariki 11 Werurwe 2023, kuri StarTimes, muzakurikirana irushanwa ry’imikino y’igikombe cya Afurika ry’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’Amaguru (AFCON U20), rigiye kubera mu gihugu cya Misiri.
Ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe bwashyiraho itsinda ry’abantu 92 biganjemo urubyiruko, bashinzwe gushakisha ahari imitego yica inyamaswa ba rushimusi bagenda batega muri Pariki, cyane cyane ku nkengero zayo bakayitegura, mu rwego rwo kurengera ibyo binyabuzima.
Umuryango mpuzamahanga urwanya ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi ku Isi, ICAN (International Campaign to Abolish Nuclear Weapons), urakangurira ibihugu byose byo ku Isi gusinya amasezerano yo guca birundu ikoreshwa ry’izo ntwaro, kuko zifite ubukana bukomeye.