Rwamagana: Yafatiwe mu cyuho atetse kanyanga

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rwamagana, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 53, mu rucyerera rwo ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi, atetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Yafashwe ayitekeye iwe mu rugo, mu Mudugudu wa Ntunga, Akagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya, anafite litiro 7 za Kanyanga yari ibitse mu cyumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yari yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage nibo bahaye amakuru Polisi ko hari umugabo utekera ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gipangu aho atuye akanayihacururiza. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, abapolisi bageze iwe basanga koko atetse Kanyanga, hafatirwa ibikoresho yakoreshaga ayiteka na litiro 7 z’icyo kiyobyabwenge yari yahishe mu cyumba araramo, nyuma y’uko indi yahise ayimena akibona inzego z’umutekano.”

SP Twizeyimana yashimiye abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragariza Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha, by’umwihariko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, abasaba gukomerezaho mu rwego rwo kubihashya.

Amaze gufatwa yiyemereye ko yari amaze igihe kinini akora Kanyanga, akanayicururiza iwe mu rugo.

SP Twizeyimana yihanangirije abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ababikoresha, abibutsa ko bihanwa n’amategeko kandi ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage, itazahwema kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Kigabiro, kugira ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka