Mozambique: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bizihije isabukuru y’imyaka 35

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi muri Mozambique bizihije isabukuru ya 35 ya RPF-Inkotanyi, ibirori byabereye muri Gloria hotel i Maputo byitabiriwe n’abanyamuryango n’inshuti zabo.

Muri Mozambique bizihije isabukuru y'imyaka 35 ya RPF-Inkotanyi
Muri Mozambique bizihije isabukuru y’imyaka 35 ya RPF-Inkotanyi

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 35 ya RPF byabimburiwe kandi n’amahugurwa y’abanyamuryango, bongera kwihugura ku mateka y’u Rwanda, icyateye amacakubiri mu Banyarwanda n’uko babyirinda ndetse bahugurwa n’ibikubiye mu mahame, intego n’imigambi bya RPF. Bahuguwe kandi ku mikorere y’umuryango, uruhare rwa RPF mw’iterambere ry’Igihugu. Bunguranye ibitekerezo uko abanyamuryango batuye mu mahanga bagira uruhare mw’iterambere ry’Igihugu bashyigikira gahunda za Leta.

Ambasaderi Claude Nikobisanzwe, yashimiye abanyamuryango ko bagize uruhare rukomeye mu kubanisha neza Abanyarwanda bo muri Mozambique, nyuma y’ibihe bikomeye baciyemo by’amacakubiri no kudashyira hamwe. Yagaragaje ko Abanyarwanda batuye muri Mozambique biyemeje guharanira ubumwe bwabo birinda icyabatanya, baharanira ko umubano hagati y’u Rwanda na Mozambique ukomeza gutera imbere, bishingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane.

Bishimiye umubano mwira uri hagati ya Mozambique n'u Rwanda
Bishimiye umubano mwira uri hagati ya Mozambique n’u Rwanda

Ambasaderi Nikobisanzwe yavuze ko Abanyarwanda batuye muri Mozambique batahirije umugozi umwe mu rugamba rwo kwiteza imbere, babyaza amahirwe bahawe n’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Mozambique, banongera ishoramari muri Mozambique no mu Rwanda.

Yabashishikarije kuba intangarugero mu byo bakora, ndetse bakangurira n’abandi Banyarwanda batuye muri Mozambique gusigasira ubumwe bwabo, bumaze kugerwaho ariyo nkingi y’iterambere ry’Igihugu.

Umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza iabukuru, Komiseri wa RPF Uwacu Julienne, yagejeje ku banyamuryango indamukanyo y’Umunyamabanga mukuru wa RPF-Inkotanyi, abashimira ko babashije kwizihiza isabukuru nk’uko n’abandi banyamuryango batuye mu bihugu bitandukanye byo kw’isi babikoze.

Ambasaderi Claude Nikobisanzwe aganiriza abitabiriye uwo muhango
Ambasaderi Claude Nikobisanzwe aganiriza abitabiriye uwo muhango

Komiseri Uwacu Julienne yibukije abanyamuryango intego n’imigambi bya RPF nko kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu, kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi.

Komiseri Uwacu Julienne yashishikarije abanyamuryango kuba indorerwamo y’u Rwanda twifuza, aho batuye mu mahanga barangwa n’ubutwari, gukunda umurimo no gukora cyane, guharanira iterambere ry’u Rwanda ndetse bagaragaza isura nziza y’igihugu.

Ibirori byashojwe n’ubusabane bwabitabiriye, imbyino n’indirimbo zirata ubutwari bwa RPF Inkotanyi, kurinda ibyagezweho n’iterambere ry’igihugu.

Komiseri wa RPF, Uwacu Julienne
Komiseri wa RPF, Uwacu Julienne
Baboneyeho gusangira barasabana
Baboneyeho gusangira barasabana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka