Nyamasheke: Hafashwe magendu y’ibilo bisaga 800 by’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe, yafashe abacuruzi 11 bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bwa magendu, ubwo bari bajyanye mu isoko ibilo 870 by’imyenda n’inkweto za caguwa, n’ibitenge 25 binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.

CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko habanje gufatwa abatundaga iyo magendu ku magare, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Twahawe amakuru n’abaturage avuga ko hari ibicuruzwa bya magendu byerekeje mu isoko rya Mahembe riherereye mu kagari ka Kagarama. Hahise hakorwa umukwabu hafatwa abasore bane bari batwaye magendu y’imyenda ku magare mu mudugudu wa Gabiro.”

Akomeza agira ati “Bakimara gufatwa bavuze ko ari ikiraka bahawe n’abacuruzi bakorera mu isoko rya Mahembe, abapolisi bagezeyo bahafatira abacuruzi barindwi n’ibilo 800 by’imyenda yose hamwe, inkweto za magendu zipima ibilo 70 n’ibitenge 25 byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.”

Nyuma yo gufatwa, bavuze ko byinjijwe mu Rwanda biturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), binyujijwe mu kiyaga cya Kivu, byambukira mu Murenge wa Mahembe.

CIP Rukundo yibukije buri wese ugerageza kwinjiza mu gihugu cyangwa gucuruza magendu, ko atazigera yihanganirwa kandi ko ikiyaga cya Kivu banyuzamo ibyo bicuruzwa rwihishwa, bashobora kuhahurira n’ibyago byo kuba barohama bakahaburira ubuzima.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), kuri sitasiyo ya Gihombo kugira ngo hakorwe iperereza, naho ibicuruzwa bya magendu bafatanywe bijyanwa ku kigo gishinzwe imisoro n’amahoro, ishami rya Rusizi, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro, ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka