Brazzaville: Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, yateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, witabiriwe n’abasaga 230, ukaba wabaye i Brazzaville ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2023.

Abayobozi mu nzego za Leta ya Congo, bifatanyije n'Abanyarwanda uyu muhango
Abayobozi mu nzego za Leta ya Congo, bifatanyije n’Abanyarwanda uyu muhango

Uyu muhango witabiriwe n’abarimo ba Ministiri n’abandi bayobozi mu nzego za Leta ya Congo, abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu, inshuti z’u Rwanda ndetse na diaspora nyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Théoneste Mutsindashyaka, yabibukije ko bafite inshingano zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no gutanga amakuru ku bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bacyidegembya hirya no hino mu mahanga bagahanwa.

Yanavuze kandi ko u Rwanda rukomeje gukorana na Repubulika ya Congo, kugira ngo abakoze Jenoside bari muri iki gihugu bagezwe imbere y’Ubutabera.

Bafashe umunota wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bafashe umunota wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanaboneyeho kumenyesha ko ingengabitekerezo ikomeje kugaragara mu karere k’Ibiyaga bigari, yazanywe ikaba inakwirakwizwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Yakomeje anavuga ko imvururu ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zongereye umurego n’imvugo zibiba urwango ku Batutsi, nk’uko byemejwe n’umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu gukumira Jenoside.

Muri uyu muhango hatanzwe ubuhamya, aho Umunye-Chad, Dr Apollos Derguedbé Nebardoum, yagarutse ku byo yabonye mu Rwanda, mu gihe yahakoraga guhera mu kwezi k’Ukwakira 1994, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buzima n’imibereho y’Abanyarwanda muri icyo gihe Igihugu cyari gisohotse muri Jenoside yatwaye abarenga miliyoni.

Bacanye urumuri rw'ikizere
Bacanye urumuri rw’ikizere

Herekanywe kandi ubuhamya bwa Uwase Assiah, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Amb Mutsindashyaka yibukije ko abakoze Jenoside bacyidegembya bagomba gukurikiranwa, bagahanwa
Amb Mutsindashyaka yibukije ko abakoze Jenoside bacyidegembya bagomba gukurikiranwa, bagahanwa

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka