Muhanga: Yafatanywe magendu y’amabalo 12 y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), yafatiye mu Karere ka Muhanga, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023, umugabo w’imyaka 33 ucyekwaho kwinjiza mu gihugu magendu y’imyenda ya caguwa.

Yafatiwe mu mudugudu wa Rwambariro, Akagari ka Rusovu mu Murenge wa Nyarusange, atwaye mu ikamyo amabalo 12 y’imyenda ya caguwa yari ikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko yafashwe ahagana saa mbiri z’ijoro, ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

Yagize ati “Ahagana saa Mbiri z’ijoro ubwo abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bahagaritse ikamyo ifite nimero RAE 724 Y, barayisatse basanga ipakiye amabalo 12 y’imyenda ya caguwa ihita ijyanwa ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Ishami rya Muhanga n’ikamyo nayo irafatwa."

Amaze gufatwa yavuze ko ari ikiraka yari yahawe n’umucuruzi wo mu Karere ka Rusizi, ngo ayishyikirize umukiriya we wo mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kumwishyura 200,000Frw mu bihumbi 300 bari bumvikanye, andi akaba yari buyahabwe ayigejeje kuri uwo mukiriya i Kigali.

CIP Habiyaremye yasabye abacuruzi kurangura no gucuruza ibyemewe, bakirinda gushora imari muri magendu kuko ibateza igihombo no kuba bafungwa.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka