Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, banataha ahabumbatiye amateka yayo

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo gahunda yabereye kuri ‘Place du Souvenir Africain’, ahafunguwe ku mugaragaro ahantu hagenewe kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (hundred nights’ exhibition), hanasanzwe hari ikimenyetso cyo Kwibuka, hanashyirwa indabo mu rwego rwo guha agaciro n’icyubahiro bikwiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa IBUKA muri Senegal, Dr Yves Rwogera Munana, yagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo, aho batereranywe n’Umuryango Mpuzamahanga warebereye hakarinda hicwa abasaga miliyoni mu minsi ijana, agaragaza ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bataheranywe n’amateka, biyemeza guharanira kubaho kandi neza.

Yakomeje abacitse ku icumu abasaba gukomeza gutwaza kuko batari bonyine, no gushima by’umwihariko ubutwari bwaranze Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora Igihugu, anasaba ko Abanyarwanda bakomeza gutahiriza umugozi umwe mu guteza imbere igihugu, kandi bagakomera ku bumwe bwabo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, unashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau, yagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yaranzwe na politiki y’ivangura, kuva mu 1959 kugeza mu 1994, aho Jenoside yagizwemo uruhare n’abantu benshi bitewe n’inyigisho mbi zatanzwe muri iyo myaka yose.

Yagaragaje ko Jenoside yahitanye Abatutsi bari mu byiciro byose, kuva ku duhinja kugera ku basaza n’abakecuru, bose bazize ubwoko bwabo gusa.

Yaboneyeho gushima Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, zitanze ubutizigama zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora Igihugu, hagashyirwaho politiki nziza ihuza Abanyarwanda, aho buri wese yisanzuye mu Rwanda.

Yasabye kwamagana abahakana Jenoside n’abagikwirakwiza ingengabitekerezo yayo, kuko aricyo cyiciro abateguye bakanakora Jenoside bagezeho. Abagize uruhare muri Jenoside bari hirya no hino kimwe n’abayipfobya, bakwiye gukurikiranwa bakabiryozwa. Yasabye Umuryango Mpuzamahanga gukumira ibikorwa byose byaganisha kuri Jenoside, anagaruka ku mwanzuro w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 2018, yemeje ko itariki ya 7 Mata ya buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Amb Karabaranga yashimye cyane Ingabo za Senegal zari mu Rwanda mu gihe Jenoside, n’ubwo zari nke zakoze ibishoboka byose zikagira abarokoka ndetse n’umwe muri zo ariwe Cpt Mbaye Diagne akahasiga ubuzima. Yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Senegal, aho icyo gihugu cyanahaye Ambasade ahashyizwe ikimenyetso cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hakaba hanongeweho igice gisobanura amateka arambuye ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye abantu bose gukomeza kwamagana abakirangwa n’imvugo n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside, kimwe n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo, barimo bamwe mu basize bahekuye u Rwanda.

Uwari uhagaraiye Guverinoma ya Senegal muri uwo muhango, Mamadou Saliou Sow, Minisitiri ushinzwe guteza imbere Ubureganzira bwa Muntu n’Imiyoborere myiza muri Ministeri y’Ubutabera, yashimye uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ko n’ubwo banyuze mu mateka mabi, ubu bishimira ibyagezweho muri gahunda yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda na gahunda z’iterambere ry’ubukungu muri rusange. Yagaragaje ko Senegal izakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Abitabiriye icyo gikorwa banagejejweho ubuhamya bwa Monique Usanase warokotse Jenoside, uba mu Gihugu cy’u Bubiligi, wagarutse ku nzira y’umusaraba we n’abandi Batutsi bari baturanye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Mujyi wa Kigali banyuzemo.

Urubyiruko ruba muri Senegal kandi rwanabagejejeho umuvugo wanditswe na Denyse Muhoza yise ISHAVU, ugaragaza agahinda kasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, unatanga inama ku bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ko bareka kwinangira ahubwo bagataha, bagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu cyabo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka