Ruhango: Bane bafashwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Ruhango, yafashe abantu bane bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo, biba insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 425.

Abafashwe barimo umugore wafatanywe izireshya na metero 25, n’abagabo batatu bafatanywe bose hamwe metero 400, ku Cyumweru tariki ya 9 Mata 2023, ahagana saa munani z’amanywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafatiwe mu mudugudu wa Mahoro I na Kigabiro, Akagari ka Buhoro na Bunyogombe, mu Murenge wa Ruhango, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Umuturage yaduhaye amakuru ko hari umugore baturanye ubitse iwe mu rugo insinga z’amashanyarazi, kandi hari hashize iminsi Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG), gitanze amakuru ko hibwe insinga z’amashanyarazi. Hatangiye igikorwa cyo kumushakisha, abapolisi bamusanga iwe mu rugo mu mudugudu wa Mahoro I, afatanwa insinga z’amashanyarazi zipima metero 25 zidashishuye, yari yahishe munsi y’igitanda.”

Yakomeje avuga ko akimara gufatwa yahise atanga amakuru kuri bagenzi be bafatanyije muri ubwo bujura, ari nayo yatumye hafatwa.

Abagabo batatu basanzwe iwabo aho batuye mu mudugudu wa Kigabiro, babiri muri bo bari abavandimwe bafatanywe ibizingo bitatu by’insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 300 zidashishuye, mugenzi wabo wundi na we afatanwa metero 100 z’insinga zijya mu butaka ndetse n’umurindankuba.”

CIP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru kuri ibi bikorwa by’ubujura bwangiza ibikorwa remezo, asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubirinda, bagaragaza abantu bose bacyekwaho kubyangiza kuko bidindiza iterambere.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukorera kuri sitasiyo ya Ruhango kugira ngo hakomeze iperereza, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Ingingo ya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka