U Rwanda rwungutse umuyoboro munini uzakira amashanyarazi y’urugomero rwa Rusumo

Mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rwa Rusumo irimbanyije, ni nako imyiteguro y’uburyo amashanyarazi ruzatanga azagezwa mu muyoboro rusange, agakwirakwizwa mu gihugu irimbanije.

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), yatangaje ko ku wa gatandatu, umuyoboro mushya uzakira amashanyarazi y’uru ruganda ukayageza mu muyoboro rusange, wuzuye ndetse ushyirwamo umuriro.

Uyu muyoboro munini (high voltage) ureshya n’ibilometero 117, uturuka ku Rusumo ukanyura kuri sitasiyo ya Bugesera izifashishwa mu guha amashanyarazi ikibuga cy’indege cya Bugesera, ugakomereza kuri sitasiyo ya Shango iherereye mu Karere ka Gasabo. Umushinga wo kuwubaka ukaba waratwaye miliyoni zisaga 21 z’Amadolari y’Amerika.

Uyu muyoboro uje wiyongera ku yindi igera ku bilometero 973.14 isanzwe mu Rwanda, ivana amashanyarazi ku nganda z’amashanyarazi zigera kuri 49. Wubatswe na sosiyete ebyiri ari zo ‘Sterling and Wilson Pvt. Ltd.’ na ‘Electromontaj SA’.

Urugomero rwa Rusumo ruri hafi kuzura ruzatanga amashanyarazi angana na megawati 80, zizasarangwa mu bihugu biruhuriyeho ari byo Tanzania, Uburundi n’u Rwanda.

Uko u Rwanda rurimo kwitegura kwakira aya mashanyarazi, ni nako u Burundi na Tanzania nabyo birimo kubaka iyi miyoboro, ku buryo ubwo ruzaba rwuzuye, ibi bihugu nabyo bizabasha kwakira amashanyarazi ruzatanga.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa REG, ubu amashanyarazi aboneka mu Rwanda angana na megawati 276 aturuka ku nganda zitandukanye zirimo ingomero z’amazi, izikoresha gazi metani na nyiramugengeri ndetse n’iz’imirasire y’izuba.

Bivuze ko uru rugomero rwa Rusumo nirwuzura, u Rwanda ruzaba ruteye intambwe mu kongera amashanyarazi yarwo ho megawati zigera kuri 26.7.

Uretse urugomero rwa Rusumo kandi, uruganda rwa gazi metani rwa Shema Power Lake Kivu ruri i Rubavu, narwo byitezwe ko ruzuzura mu gihe cya vuba rugatangira gutanga amashanyarazi.

Imibare igaragaza ko ubu mu Rwanda ingo zirenga miliyoni ebyiri zifite amashanyarazi, yaba afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’atawufatiyeho, ndetse byitezwe ko bitarenze umwaka utaha wa 2024, nta rugo mu Rwanda ruzaba rudafite amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka