Kicukiro: Bane bafashwe bacyekwaho gukora ubucuruzi bwa magendu y’inzoga za ‘liqueur’

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu (ASOC), ku wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023, ryafashe abantu bane bacyekwaho gukora ubucuruzi bwa magendu, hafatwa amakarito y’imivinyu n’amacupa y’inzoga za likeri (liqueur) zifite agaciro ka miliyoni 15Frw.

Bafatiwe mu rugo aho bari baragize ububiko bwazo mu Mudugudu wa Rukiri mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe, ahagana saa mbiri z’ijoro.

Mu bafashwe barimo umugore w’imyaka 25 y’amavuko, wiyemerera ko ari nyiri izo nzoga kandi ko yari amaze ukwezi kurenga atangiye ubucuruzi bw’inzoga za likeri, n’umubyeyi we bafatanyaga kuzinjiza mu gihugu.

Abandi bafashwe ni umusore ufite imyaka 30 n’undi w’imyaka 33 y’amavuko, basanzwe muri urwo rugo rwari rwaragizwe ububiko bw’izi nzoga za magendu.

Mu nzoga za magendu zafashwe harimo izo mu bwoko bwa Drostdy, Amarura, Remy Martin, Red label, Jack Daniels, Absolut vodka, Gordon’s Gin n’izindi zitandukanye, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abaturage ari bo batanze amakuru, habanza gufatwa umwe muri bo, ari na we waje kwerekana aho yari yaragize ububiko bwazo hafatiwe abandi bakoranaga.

Yagize ati "Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage habanje gufatwa umwe muri bo ari we nyir’inzoga ubwo yari arimo kuzishakira abakiriya."

Ati “Amaze gufatwa yavuze ko afatanya ubu bucuruzi n’umubyeyi we mu kuzinjiza mu gihugu, nyuma aza no kwerekana aho yari yaragize ububiko bw’izo nzoga mu mudugudu wa Rukiri, haje gufatirwa abagabo babiri ahagana saa mbiri z’ijoro bari bashinzwe kuzirinda no kuzigeza ku bakiriya. Hakurikiyeho gusaka muri icyo cyumba haboneka amacupa 406 y’ubwoko butandukanye bw’inzoga za likeri za magendu, n’amapaki 360 y’itabi byose bitishyuriwe imisoro.”

CIP Twajamahoro yavuze ko ibyo bicuruzwa byinjizwa rwihishwa mu Rwanda bivanywe mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu buryo bwa magendu.

Yasabye abakiri muri ubu bucuruzi bwa magendu n’ababitekereza kubireka bagacuruza ibyemewe, kuko ibikorwa byo kubafata bagashyikirizwa ubutabera bizakomeza.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka