Nyagatare: Yafashwe aha umupolisi ruswa

Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafatiye mu Karere ka Nyagatare umusore w’imyaka 25 y’amavuko, agerageza guha umupolisi ruswa y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 11, ngo asubizwe moto ye yari yafashwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu musore yafatiwe mu Kagari ka Gashenyi mu Murenge wa Rukomo, nyuma y’uko yari atwaye moto adafite ibyangombwa bibimwemerera, agashaka gutanga ruswa.

Yagize ati “Abapolisi bamuhagaritse ubwo yari abagezeho atwaye moto ifite nimero iyiranga RG 935 Y, bamwatse uruhushya rumwemerera gutwara ibinyabiziga ararubura. Moto ikimara gufatwa yikojeje ku ruhande akura amafaranga mu mufuka angana n’ibihumbi 11Frw, ayahereza umwe mu bapolisi amusaba ko yayimuha akareka agakomeza akagenda, niko guhita atabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana yagiriye inama abatwara ibinyabiziga kwikuramo imyumvire yo gushaka gutanga ruswa, igihe bafatiwe mu ikosa iryo ari ryo ryose.

Ati “Niba utwaye ikinyabiziga ugafatirwa mu ikosa, kirazira kumva ko gutanga amafaranga ngo ukurirweho iryo kosa, ari yo nzira yakurengera, kuko ahubwo uba urimo kurushaho kwishyira mu kaga, kuko ruswa iri mu byaha bitihanganirwa kandi bifite ibihano biremereye.”

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gatunda, kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4, ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka