Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya

Koperative yitwa CODACE itwara abantu n’ibintu mu modoka nto, igizwe n’abahoze mu Ngabo z’Inkotanyi, nyuma bakaza kuba abashoferi mu bigo bya Leta, yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba yiyemeje kurwanya abayipfobya n’abayihakana.

Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali
Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali

Iyi Koperative ivuga ko aho Abanyamuryango bayo bari hose bazajya bafatanya na Leta kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, binyuze mu kubwiriza abayifite.

Umwe mu bagize iyo Koperative, Muhumuza Iddi, avuga ko bumva ku maradiyo hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no mu baturanyi babo ngo hari abayipfobya n’abayihakana.

Mu rwego rwo kwirinda kureberera, Abanyamuryango ba CODACE biyemeje ko mu gihe cyo Kwibuka bajya bakora ubukangurambaga mu baturanyi, bugamije kwibagiza abantu amateka mabi banyuzemo.

Muhumuza yagize ati "Tuzajya tugerageza tubabwirize, tube nk’Itorero tubabwire bumve, kuko nta kindi bakora uretse kugendera mu murongo mwiza wa Leta. Ntabwo tuzemera ko Igihugu cyacu cyasubira mu icuraburindi".

Umuyobozi wa Koperative CODACE, Nkusi Assiel, yibutsa abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ko abayihagaritse, na we arimo, ko ntaho bagiye.

Ati "Nibasubize amerwe mu isaho kuko nta gihe batayipfobeje, ariko bamenye ko kuyipfobya no kuyihakana bitazigera bibaha imbaraga zo kugira icyo bageraho".

Abanyamuryango barenga 80 bagize iyi koperative basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (ku Gisozi), banafata umwanya wo kwisuzuma aho bageze mu rugendo rwo kwiyubaka, no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.

Umwe mu banyamuryango ba CODACE witwa Rutayisire Rose warokotse Jenoside, avuga ko Kwibuka bimusubizamo ubumuntu, kuko ngo bimuha kwishima no kudaheranwa n’agahinda.

Yagize ati “Iki gikorwa cyadushimishije cyane nk’abacitse ku icumu rya Jenoside, kuko hano kuri uru rwibutso rwa Gisozi mpafite abavandimwe (bahashyinguwe), kuba rero CODACE yamfashije kuza kubibuka, ni igikorwa gikomeye cyane.”

Rutayisire Rose ufite mikoro
Rutayisire Rose ufite mikoro

Mu rugamba rwo kwiyubaka, Rutayisire avuga ko yashoboye kwiyubakira inzu no kwigurira imodoka, CODACE ikayiha akazi. Bimuhesha amafaranga yo kwishyurira abana ishuri no kwiteza imbere.

Abanyamuryango b’iyo koperative muri rusange bishimira ko bamaze kuzuza inzu ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 160, ikaba izagirwa hoteli, ndetse ko abana babo abenshi ngo barimo kurangiza amashuri ku buryo nta kibazo cy’imibereho mibi bafite.

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kanombe, Christine Utetiwabo, ashimira iyo koperative igizwe ahanini n’abagize uruhare mu kurokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside.

CODACE "Cooperative de Development des Anciens Chauffeurs de l’Etat", igizwe n’abahoze ari abashoferi ba Leta basezerewe ubwo muri 2003 hashyirwagaho gahunda ya ’zero charroi’, yo kwegurira abikorera ibijyanye no gutwara abakozi ba Leta.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka