Undi musirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda arapfa

Umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda ahita apfa, nyuma yo kurenga umupaka akarasa ku basirikare b’u Rwanda, bikaba byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, mu ma saa 17:35.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ryemeza ayo makuru, rikavuga ko byabereye mu Karere ka Rubavu, hagati y’umupaka wa Petite Barrière na Grande Barrière.

Nyuma y’uko uwo musirikare arashwe, abandi basirikare ba FARDC barashe andi masasu ku Ngabo z’u Rwanda, na zo zirasubiza, nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga, ariko ubu ngo hagarutse ituze.

RDF ivuga ko yahise imenyesha icyo gikorwa cy’ubushotoranyi, itsinda rishinzwe kugenzura ibibera ku mupaka uhuza ibihugu byombi (EJVM).

Uwo musirikare wa FARDC arashwe nyuma y’aho ku itariki 19 Ugushyingo 2022 nabwo undi yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda, ndetse no ku ya 17 Kamena 2022, undi yinjiye mu Rwanda anyuze kuri Petite Barrière, arasa ku bapolisi b’u Rwanda, hanyuma na we araraswa arapfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abagerageza kuzana ibibazo k’u Rwanda, baribeshya,
U Rwanda rurubakitse kandi Rurashoboye.

Ntiduterwa,...
Turatera.

Ugerageje kudutera rero ntabwo asubirayo Amahoro.

RDF Our Shield.

Isaac NIYOMUGABO yanditse ku itariki ya: 4-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka