Brazzaville: Bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’umugore bishimira ibyagezweho

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 11 werurwe 2023, Abanyarwanda basaga 80, bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, wateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo (Brazzaville), n’Abanyarwanda bahatuye.

Amb. Mutsindashyaka yashimiye abagore ku ruhare rwabo mu iterambere ry'umuryango
Amb. Mutsindashyaka yashimiye abagore ku ruhare rwabo mu iterambere ry’umuryango

Mu Kiganiro nyunguranabitekerezo cyatanzwe n’ubuyobozi bwa diaspora ku ruhare rw’umugore mu iterambere, abatanze ibitekerezo bagarutse ku mwanya n’uruhare rw’umugore mu muryango nyarwanda, mu iterambere rya mugenzi we ndetse n’iry’Igihugu muri rusange, banavuga ku musanzu wabo mu kubaka no guteza imbere diaspora nyarwanda babarizwamo, baremera bagenzi babo batishoboye.

Abagore babarizwa muri diaspora nyarwanda ya Brazzaville, banamenyesheje kandi ko batangiye iyi gahunda yo kuremera bagenzi babo batishoboye, aho baremeye Madamu Donata Nzamwitakuze, bamuha igishoro ngo atangire ubucuruzi.

Abagore bizihiwe n'umunsi wabo
Abagore bizihiwe n’umunsi wabo

Mu ijambo Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Theoneste Mutsindashyaka yagejeje ku bitabiriye ibi birori, yagarutse ku mateka ajyanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, agaruka no ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”.

Yanashimye kandi ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bukomeje gushyira imbaraga mu rugamba rwo guharanira ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Abagore batanze ibitekerezo ku cyabateza imbere
Abagore batanze ibitekerezo ku cyabateza imbere

Ambasaderi Mutsindashyaka yasoje ashima abagore bo muri Diaspora ya Brazzaville, kuri gahunda nziza batangiye yo kuremera abatishoboye, anakangurira abagabo bose n’abagore, ko bakomeza uyu muco wo kuremera n’abandi batishoboye.

Ati “Ndashimira abagore ku ruhare rwanyu mu iterambere ry’umuryango, mukomeze mutere imbere, muteze umuryango n’u Rwanda imbere, muharanira kwihesha agaciro kabakwiriye. Natwe Abagabo, uruhare rwacu ni ukubaha umwanya ukwiye. Nidushyira hamwe nizeye ntashidikanya, ko umusanzu wacu uzaba ingirakamaro mu guteza umuryango imbere ndetse n’Igihugu muri rusange”.

Ibirori byasojwe n’ubusabane hagati y’abari babyitabiriye.

Abagore bishimiye umunsi wabahariwe
Abagore bishimiye umunsi wabahariwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka