Gasabo: Yafatanywe ibilo 60 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafatanye umugabo w’imyaka 32, imifuka itatu n’igice y’ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 60.

Uru rumogi rwasanzwe mu gihuru cyo mu ishyamba riherereye mu mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 20 Mata 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru bahawe n’umuturage.

Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru aturutse ku muturage ko hari umugabo winjiye mu gashyamba, afite umufuka bicyekwa ko urimo ibiyobyabwenge awuhishamo abikanze ahita yiruka. Abapolisi bihutiye kuhagera barebye mu gihuru yawuhishemo bahasanga imifuka 3 n’igice irimo urumogi rupima ibilo 60.”

Yakomeje agira ati “Hakomeje ibikorwa byo gushakisha nyirarwo, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, aza gufatwa ubwo yari agarutse muri ako gashyamba.”

CIP Twajamahoro yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, ndetse na nyirabyo agafatwa.

Yavuze ko abenshi mu bacuruza ibiyobyabwenge bagenda bafatwa biturutse ku makuru yizewe aba yatanzwe n’abaturage, ashishikariza buri wese kudaceceka igihe yaba abonye abacyekwaho kubyishoramo, bakagaragariza inzego z’umutekano inzira zose babinyuzamo, kugira ngo ayo makuru afashe mu kubirwanya.

Nyuma yo gufatwa, uyu mugabo n’ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri sitasiyo ya Kinyinya kugira ngo iperereza rikomeze, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda, aho uruhamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20, ariko atarenze miliyoni 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri uwo muturage ninyanga mugayo kandi twese yatubera urugero rwiza rwo gutanga amakuru kandi vuba.

kandi turanashima police y’u rwanda kuko bakomeje kuba hafi cyane.

Kigalitoday mukomeze muduhe amakuru asukuye kbx bibari mumaraso, murakoze

Jackson BIKORIMANA yanditse ku itariki ya: 22-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka