Rutsiro: Yafatiwe mu cyuho akwirakwiza amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rutsiro, yafashe umusore w’imyaka 22, ucyekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Ni nyuma yo gufatanwa amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi mirongo itatu (30,000Frw), ku wa Gatandatu tariki ya 8 Mata 2023, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Gakeri, Akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Ruhango, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu isanteri y’Ubucuruzi yo mu mudugudu wa Gakeri ari na wo atuyemo. Bari basanzwe bamufiteho amakuru ko afite amafaranga y’amahimbano. Hateguwe igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze baramusaka, bamusangana inoti 10 zirimo enye za 5000, enye za 2000 n’ebyiri z’igihumbi z’amafaranga y’u Rwanda z’inyiganano, ahita afatwa.”

Amaze gufatwa yavuze ko hari umuntu umuha ayo mafaranga ngo ajye kuyamuvunjishiriza bayagabane, ariko ko atazi amazina ye n’aho atuye.

CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru bakibona uyu musore wafatanywe amafaranga y’amiganano atarayakwirakwiza, aburira n’abagifite umugambi wo kwishora mu bikorwa byo gukwirakwiza bene aya mafaranga mu baturage, ko batazihanganirwa kuko bisubiza inyuma ubukungu bw’Igihugu.

Yagiriye inama abantu kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda, kugira ngo barebe ko ari nzima, basanga bazishidikanyaho bakihutira gutanga amakuru.

Uwo musore yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ruhango, kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho, mu gihe hagishakishwa abandi baba bafatanyije, nk’uko byandistwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka