MENYA UMWANDITSI

  • Kamonyi: Yafashwe agiye kuvunjisha Amadolari asaga 2,500 y’amiganano

    Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kamonyi ku wa Kane tariki ya 26 Mutarama, yafashe Nizeyimana Salatiel w’imyaka 27 y’amavuko, ucyekwaho gukora Amadolari y’amiganano, akaba yarafashwe ubwo yari agiye kuyavunjisha muri Banki.



  • Bugesera: Polisi yishyuriye Mituweli imiryango 101 itishoboye

    Ku wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2023, Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, cyateye inkunga yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 101 itishoboye.



  • Kayonza: Batatu bafashwe bacyekwaho gufatanya kwiba moto

    Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kayonza, ku wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023, yasubije moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer nyirayo, ifite ibirango RF 115 J yari yibwe, hafatwa abasore batatu bacyekwaho gufatanya muri ubwo bujura.



  • Bamporiki yagejejwe i Mageragere

    Bamporiki afungiye i Mageragere

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yamaze kugezwa mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere, aho agiye kurangiriza igihano cye.



  • Mali: Bizihije isabukuru ya RPF-Inkotanyi, basabwa gukomeza gusigasira Ubumwe

    Ku wa 21 Mutarama 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’inshuti zabo batuye muri Mali, bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango umaze uvutse, mu birori byabereye kuri Centre International des Conférences de Bamako (CICB), mu mujyi wa Bamako.



  • Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ‘Car free Day’ kuri iki cyumweru

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, bifatanyihe n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo rusange, imenyerewe nka Car Free Day.



  • bifurizanyije Umwaka mwiza bidagadura banasangira

    Abanyarwanda baba muri Congo-Brazzaville bifurizanyije Umwaka mwiza

    Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bahuriye mu muhango wo kwifurizanya umwaka mwiza, wakurikiye inteko rusange yari igamije kongera gutora abagize Komite nyuma y’uko bamwe mu bari basanzwemo, bahinduriwe imirimo bakajya gukorera mu bindi bihugu. Iyo myanya ni uwa Perezida wa (…)



  • Gerayo Amahoro: Abatwara amagare basabwe kureka amakosa akunze kubavugwaho

    Ku wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama2023, Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomeje hirya no hino mu gihugu, Polisi y’u Rwanda yongera kwibutsa abatwara amagare kwirinda no kwamaganira kure amwe mu makosa ateza impanuka akunze kubagaragaraho.



  • Birashyushye muri iyi Weekend

    Dore icyumweru cya ruhago kuri Magic Sports TV na STARTIMES

    Mu mpera z’iki cyumweru StarTimes izadabagiza abafatabuguzi bayo, ibereka imwe mu mikino ikomeye muri shampiyona yo mu Rwanda n’iyo hanze.



  • Senegal: Bizihije isabukuru y’imyaka 35 ya RPF-Inkotanyi

    Ku wa 14 Mutarama 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’inshuti z’uwo Muryango batuye muri Senegal, bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango umaze utangijwe, ibirori byabereye kuri Place du Souvenir Africain mu Mujyi wa Dakar.



  • Batatu bafashwe bacyekwaho guha ruswa umupolisi

    Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango yafashe uwitwa Hategekimana Théogene w’imyaka 35 y’amavuko, ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ngo amufashirize abantu babiri gutsinda ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nabo bahise bafatwa.



  • Bugesera: Babiri bafatiwe mu cyuho bakora Amadolari

    Ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Bugesera, yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwigana Amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi 100, ahwanye na 107,226,400 Frw.



  • Polisi yafashe udupfunyika tw’urumogi turenga 1200

    Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu igenda ifata ababitunda, bakanabikwirakwiza mu baturage, aho ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, yafashe udupfunyika tw’urumogi 1295, turimo 920 twafatiwe kuri moto (…)



  • Ibyishimo bya ruhago Nyafurika bikomereje muri CHAN 2023 kuri STARTIMES!

    Sosiyete icuruza ikanasakaza ibijyanye n’amashusho mu Rwanda, StarTimes, yatangaje ko izerekana imikino yose 100% y’Igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ku bakinnyi bakina iwabo (CHAN 2023) uko ari 32, kandi ku mashusho ya HD kuri shene ya World Football CH 254 na CH 245 (Dish), ku zindi shene za siporo no kuri Application ya (…)



  • Rwamagana: Polisi yagabiye inka imiryango ine y’abatishoboye

    Ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, Ishuri rya Polisi ritangirwamo amahugurwa (PTS) riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, ryaremeye imiryango ine y’abaturage batishoboye yahawe inka 5, zirimo eshatu zihaka n’indi imwe iri kumwe n’inyana yayo, bahabwa n’imiti yo kuzoza ndetse n’amapompe yo kwifashisha, (…)



  • Abanyarwanda baba muri Senegal n’inshuti zabo bifurizanyije umwaka mwiza

    Ku wa 07 Mutarama 2023, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bo muri Senegal bagejejweho ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame risoza umwaka wa 2022, mu gitaramo cyo kwifurizanya gutangira neza uwa 2023; banagezwaho uko imihigo y’umwaka ushize yeshejwe kimwe n’iteganyijwe muri uyu mwaka wa 2023. Icyo (…)



  • Gisagara: Yafashwe akekwaho kwiba ibyuma byo ku mapoto y’amashanyarazi

    Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gisagara, ku wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama 2023, yafashe umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo, yiba ibyuma n’amaburo abifunze ku mapoto y’amashanyarazi.



  • Gerayo Amahoro: Abakoresha umuhanda baributswa gukomeza kwirinda impanuka

    Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, buri wese asabwa kwirinda amakosa yaba imbarutso yazo burakomeje mu gihugu, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bibutsa ibyiciro bitandukanye gufata ingamba zo kwirinda icyateza impanuka cyose, bikagirwa umuco.



  • Dr François Xavier Kalinda wagizwe Senateri

    Dr Kalinda François Xavier yagizwe Senateri

    Kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Dr Kalinda François Xavier Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.



  • Polisi yagaruje moto yari yibwe

    Ku Cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2023, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gisagara, yafashe moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero iyiranga RD 265 E yari yibwe mu Karere ka Huye.



  • Gatsibo: Babiri bafashwe batema ibiti mu ishyamba rya Leta

    Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gatsibo, ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022, yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta bakabitwikamo amakara yo kugurisha.



  • Byari bishimishije haturitswa urufaya rw’urumuri mu gusoza 2022 (Amafoto)

    Mu ijoro ryakeye ryo gusoza umwaka wa 2022, abantu binjira mu mushya wa 2023, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali harashwe urufaya rw’urumuri, ibirori bishimisha benshi, cyane ko baba banabitegeje.



  • Dian Fossey Nyiramacibiri wari wariyeguriye ingagi zo mu Birunga

    Imyaka 37 irashize Dian Fossey wiyeguriye ingagi yiciwe mu Birunga

    Dian Fossey wamenyekanye cyane mu Rwanda nka Nyiramacibiri, imyaka 37 irashize atabarutse, kuko yitabye Imana ku ya 26 Ukuboza 1985, akaba yariciwe mu Birunga.



  • Biyemeje kugira isuku umuco no guca burundu igwingira

    Shyogwe: Biyemeje kugira isuku umuco no guca burundu igwingira

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, buratangaza ko ku bufatanye n’abaturage, abajyanama b’isuku n’ab’ubuzima ndetse n’abafatanyabikorwa, biyemeje kugira isuku umuco no guca igwingira burundu mu bana, kuko babonye ko bishoboka.



  • Kidamage ari mu murima w

    Kidamage uhinga amasaro arifuza gufashwa kubona amasoko

    Umusore witwa Kidamage Jean Pierre wo mu Karere ka Nyagatare, akora ubuhinzi bw’amasaro, bigaragara ko butamenyerewe mu Rwanda, ariko bukaba bumwinjiriza amafaranga, gusa akagira ikibazo cy’amasoko, agasaba ababishoboye kubimufashamo bityo yiteze imbere afashe n’abandi.



  • Aba bacuruza imyenda bakunguka

    Ruhango: Urubyiruko rurashima iterambere rugezeho kubera ‘Rungano ndota’

    Urubyiruko rusaga 200 rwo mu Karere ka Ruhango, rurishimira iterambere rugezeho kuko rwabashije kwihangira imirimo rubifashijwemo na gahunda ya Rungano ndota, ibahugura ndetse ikabaha igishoro kigizwe n’inguzanyo n’inkunga.



  • Minisitiri Kayisire na Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, Johanna Teague, batangiza uwo mushinga

    Imiryango isaga 14,000 y’impunzi z’i Mahama igiye guhabwa amashanyarazi

    Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, batangije umushinga wo guha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba imiryango isaga 14,000 itagiraga urumuri yo mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, bikazayifasha mu mibereho yayo.



  • Gatsibo: Yafashwe acyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

    Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gatsibo, yafashe umusore w’imyaka 20 y’amavuko, ukurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo, aho yari afite insinga z’amashanyarazi zipima ibilo 52 zagiye zikatwa ku nkingi z’amashanyarazi (Pylons) zo ku muyoboro mugari.



  • Bararebera hamwe uko ikoreshwa ry

    Ibihugu bya COMESA biriga uko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryakwiyongera

    Impuguke zo mu bihugu bihuriye mu muryango wa COMESA, zahuriye i Kigali mu Rwanda, mu nama igamije kureba uko ikoranabuhanga ryakongerwamo imbaraga muri ibyo bihugu, rikagera kuri benshi kuko ryihutisha iterambere.



Izindi nkuru: