Yarangije Kaminuza aho gusaba akazi ayoboka ubuhinzi bwa Avoka

Umukobwa witwa Ishimwe Bonnette wo mu Karere ka Kirehe, warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 2022 mu Icungamutungo ndetse na ‘Public Procurement’, yahisemo kuyoboka ubuhinzi bwa Avoka kuko yabubonyemo inyungu nini mu gihe kiri imbere, aho gushaka akazi kagorana no kuboneka, ahubwo akaba ubu agaha abandi.

Ishimwe yahisemo guhinga Avoka kandi ngo yizeye imbere heza
Ishimwe yahisemo guhinga Avoka kandi ngo yizeye imbere heza

Ishimwe w’imyaka 23, avuga ko n’ubwo atize ubuhinzi ariko yakuze abukunda, ni ko gushinga kompanyi yise ‘First Fruits Company Ltd’ igamije ubuhinzi bw’imbuto mu Murenge wa Mpanga, ubu akaba ahinga avoka, uwo mushinga akaba yarawutangiye mu 2021, mbere gato yuko asoza amasomo muri Kaminuza.

Uwo mukobwa ubu ahinga avoka ku buso bwa hegitari 262, ariko iza kompanyi ye ni hegitari 15, izindi zikaba ari iz’abaturage bakorana bagera kuri 350, aho bahinga we akabaha imbuto n’ifumbire ndetse n’abakurikirana imirima yabo akazabagurira umusasruro, akaba ahinga avoka zo mu bwoko bwa Hass na Fuerte, zizwiho kugira umusaruro utubutse, kuko igiti kimwe gifite hagati y’imyaka 2-3 gishobora gutanga ibiro 50, naho iyo kigeze mu myaka 5 gitangira kwera ibiro 100 ku mwaka.

Ishimwe avuga ko yatangiranye igishoro cya miliyoni 50Frw yashakiwe n’ababyeyi be, ari na yo yamufashije gukodesha ubwo butaka bwa hegitari 15, afitiye amasezerano y’imyaka 25, ndetse abasha gutegura imirima, kugura imbuto n’ifumbire, hanyuma agenda ashaka ubundi bushobozi bwo gukomeza imirimo.

Ishimwe amasaha ye yose ayamara mu mirima
Ishimwe amasaha ye yose ayamara mu mirima

Mu gushaka ubwo bushobozi mu gihe atareza ngo agurishe, ahinga soya na Chia Seed hagati y’ibiti bya avoka, umusaruro akawugurisha, akabona uko ahemba abakozi, dore ko afite 15 bahoraho n’abari hagati ya 50-100 ba nyakabyizi, akoresha bitewe n’imirimo ihari. Icyakora ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, kuko bwamufashije kubona ibikorwa remezo byo kuhira, cyane ako gace kagira imvura nke.

Arateganya umusaruro utubutse

Ishimwe avuga ko hegitari 85 zahinzwe muri 2021, zizatangira gusarurwa muri Kamena 2024, aho ateganya kuzazisaruraho Toni 170 za avoka, kandi ngo amasoko arahari kuko yayashatse mbere. Avuga ko mu Rwanda hari kompanyi zohereza umusaruro hanze ziteguye kumugurira, aho ikilo kimwe kizaba kiri hagati ya 420 na 620Frw, naho ku masoko yo hanze bikaba biteganyijwe ko kizagurwa ku Madolari 5 (arenga 5,000Frw).

Akomeza avuga ko mu mwaka uzakurikiraho ibiti byose byo kuri za hegitari 262, bizaba byamaze kwera ku buryo ateganya gusarura toni zisaga 500 ku mwaka, kandi zikazagenda ziyongera uko imyaka iba myinshi, ari nako inyungu izagenda izamuka.

Imirima ye iri hafi y'ikiyaga bikamworohera kuhira
Imirima ye iri hafi y’ikiyaga bikamworohera kuhira

Kubera uko kwiyongera k’umusaruro, Ishimwe afite umushinga wo kuzubaka uruganda rutunganya ibikomoka kuri avoka, birimo amavuta yo guteka, amasabune n’ibindi. Ibyo kandi ngo ntibizabuza ko azakomeza no kohereza umusaruro ku masoko atandukanye, haba mu gihugu no hanze yacyo.

Abakorana n’uwo mushinga bizeye imbere heza

Nambajimana Emmanuel wo mu Murenge wa Mpanga, ni umwe mu bahinzi wahisemo gufata ubutaka bwe bwa hegitari 3, akabuteramo avoka, kandi ngo yiteze inyungu itubutse ejobundi natangira gusarura.

Agira ati “Nahisemo gukorana n’uyu mukobwa kuko nari narumvise ko avoka zitanga umusaruro utubutse kurusha ibigori n’ibishyimbo nahahingaga. Umwaka utaha avoka zanjye ziraba zeze, kandi zimeze neza kuko yadufashije kubona ifumbire ihagije. Ndabona uyu mushinga uzangirira akamaro n’umuryango wanjye”.

Ubu bwoko bwa Avoka butangira kwera igiti kikiri gito
Ubu bwoko bwa Avoka butangira kwera igiti kikiri gito

Akomeza avuga ko n’ubundi hagati ya avoka ahingamo ibishyimbo n’indi myaka idakura ngo ijye hejuru cyane, bikaba ari byo bitunga umuryango we. Ikindi ngo avoka abona ari umutungo urambye nk’uko yabibonye ahandi, kuko zihora zera, cyane ko we ngo nta rutoki agira bitewe n’ubutaba butarwishimira.

Tuyisenge Lydia w’imyaka 60, ni umukozi uhoraho muri kompanyi ya Ishimwe, akaba amaze umwaka muri ako kazi, mbere ngo yahingaga iwe ariko ntasarure ibihagije ku buryo yongeragaho guca inshuro, akishimira ko hari icyo amaze kwigezaho.

Ati “Aka kazi ndakishimira cyane kuko nkora ngahemberwa igihe, byatumye mbasha kwizigamira hanyuma ngura inka y’ibihumbi 300Frw. Ubu mbona ifumbire ubundi narayiguraga, none imirima yanjye ubu irera neza nkabasha kubona ibikenewe byose ngo ntunge umuryango wanjye w’abantu batandatu”.

Uyu mubyeyi avuga ko na we yigiye kuri uyu mushinga, akaba yarafashe ku butaka bwe, hegitari imwe ayiteraho avoka, ngo akaba yizeye amasaziro meza akanashishikariza n’abandi kuzihinga.

Ishimwe ari kumwe n'abaturage bakorana
Ishimwe ari kumwe n’abaturage bakorana

Ishimwe kugeza ubu ngo umushinga we ugenda neza, gusa ngo hari imbogamizi afite zirimo kuba agikeneye amafaranga menshi yo gukomeza gukoresha, kandi ngo Banki ntizimworohereza kuyabona mu gihe ataratangira gusarura. Ikindi ngo ntarabona inzu yabugenewe y’ububiko, akeneye kandi imashini (Tractors), zamufasha mu gutwara ifumbire, gukusanya umusaruro n’indi mirimo, ndetse n’amahugurwa ku bahinzi bakorana.

Ishimwe agira inama urubyiruko yo kwitabira ubuhinzi

Uyu mukobwa wifitiye ikizere, avuga ko ubuhinzi burimo amahirwe menshi ndetse ko kubwitabira ari uguhitamo neza, agakangurira urubyiruko bagenzi be kureba kure.

Ati “Ubuhinzi burimo amahirwe menshi atanga n’amafaranga agaragara, ndakangurira urubyiruko rero kutabutinya ahubwo rubugane. Hari abatabukunda kuko ngo ari ukwirirwa mu bishanga cyangwa mu bitaka, igikuru ni ukubona amafaranga. Ugira utya ugakuramo isarubeti, wajya ahagaragara ukaba uhagaze neza, kandi uzi ko ufite akazi gahoraho, aho kujya kugasaba”.

Yongeraho ko afashe urugero ku buhinzi bwe, hari ibihugu bafata avoka nka ‘zahabu y’icyatsi’, ari ho yahereye na we akunda kuzihinga, cyane ko yagize amahirwe yo gukora ingendoshuri, zituma ahumuka. Akomeza avuga ko inzego zishinzwe ubuhinzi ku murenge, ku karere ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB), bamuhora hafi, bamuha inama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Uwo mwana w’ umukobwa najye mbere ni ikitegererezo urubyiruko nirumwigireho kandi ubuyobozi bukomeze bumube hafi bumufashe mu bishoboka.Afite umushinga mwiza pe!

Jaen Baptiste yanditse ku itariki ya: 29-06-2023  →  Musubize

uyu mwana w’umkobwa afite ibitekerazo byiza nanjye ndifufa gukora umushinga w’ubuhinzi bwa Voka kubuso bwa ha1 ariko nkamubaza hagati y’igiti nikindi habamo metro zingahe gusa nimero ze ziboneka byaba byiza kugirango umuntu amugishe inama mugihe cyo gutera no kuzitaho

murakoze .

ndayambaje emmanuel mukarere kakirehe,Mahama yanditse ku itariki ya: 29-05-2023  →  Musubize

Uwo mukobwa naduhe number ziwe kugirango natwe tubashe kumwigiraho adufashe aduhe ibitekerezo natwe tubashe kumwigiraho, Kandi ibigo bibishinzwe bimufashe bimutere inkunga umushingawe ubashe gukomera murakoze.

Matsiko frank yanditse ku itariki ya: 20-04-2023  →  Musubize

Uwo mukobwa nikitegererezo, nabandi bakamurebeyeho ahokujya kurebera mumugi binabazanira ingesombi kubera kwifuza ibibarenze ubushobozi

Ankunda yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

Nibyiza kwihangira imirimo ,courage cyane kuruyu mwana wumukobwa

Tuyishime lydia yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

Ibi ni ingirakamaro cyane rwose Ishimwe Bonnette nakomeze aheshe ishema urubyiruko bagenzibe bumvako gutegereza akazi ni ngombwa. Kwishakamo icyizere ni byiza cyane byagombye kuturanga twese.

Mbonimpa bosco yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka