#EAPCCO2023: Polisi y’u Rwanda yegukanye irushanwa mu kurasa (Amafoto)
Yanditswe na
Jean Claude Munyantore
Amarushanwa yo kurasa yahuzaga abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO 2023) amaze gusozwa, abagore n’abagabo ba Polisi y’u Rwanda akaba aribo beguganye ibikombe.

Muri rusange muri iryo rushanwa ryo kurasa, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere, rukaba rwatwaye imidali 6 ya zahabu, imidali 5 ya Silver ndetse na 2 ya Bronze n’igikombe nyamukuru. Rwakurikiwe na Kenya yatwaye umudari umwe wa Zahabu, 2 ya Silver, umwe wa Bronze n’igikombe kiringaniye, naho ku mwanya wa gatatu haza Uganda yatwaye umudali umwe wa Zahabu, umwe wa Bronze n’igikombe gito.



















Ohereza igitekerezo
|
Byari kuntangaza kumva ko Inkotanyi ya Ruvudukana iminega mu nteko rwa Musatirizi, intaganzwa y’amarere yaba itazi kurasa!!
Nubwo ntari umunyarwanda ndemanga/ndahamya KO ico kibanza bagikwiye. Discipline,smartness,nibindi vyinshi bibatandukanya na andi. Ariko nashaka nabegukanye ikibanza canyuma
Mukomeze mudeheshe ishema