Amashyamba ni nk’ibihaha by’umuntu, tuyabungabunge - Minisitiri Mujawamariya

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, akangurira Abanyarwanda n’abaturarwanda kubungabunga amashyamba aho ari hose, kuko ari nk’ibihaha by’umuntu, bityo ko ari ubuzima, akanabasaba kuyongera aho bishoboka hose.

Minisitiri Mujawamariya yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, ubwo we n’abandi bayobozi n’abaturage, bari mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Bwisige, ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba, uw’Amazi n’uw’Ubumenyi bw’Ikirere, ubundi yizihijwe ku rwego rw’Isi muri iki cyumweru.

Icyo gikorwa cyahuriranye n’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe, muri urwo rwego abawitabiriye bakaba bateye ibiti bisaga 8,000 birimo iby’imbuto ziribwa, ibivangwa n’imyaka n’ibindi.

Minisiri Mujawamariya yifatanyije n'ab'i Gicumbi mu muganda batera ibiti
Minisiri Mujawamariya yifatanyije n’ab’i Gicumbi mu muganda batera ibiti

Minisitiri Mujawamariya yibukije abaturage ko amashyamba ari ubuzima, adahari abantu nabo batabaho, bityo ko bagomba kuyabungabunga.

Yagize ati “Turazirikana agaciro k’amashyamba mu mibereho yacu, abantu bayakuramo ibyo kurya, tuyakuramo imiti, imbaho ndetse akayungurura umwuka duhumeka. Amashymba ni nk’ibihaha by’umuntu”.

Yakomeje agira ati “Icyo abaturarwanda twese dusabwa ni ukwita ku gutera amashyamba ahantu hose bishoboka, haba aho dutuye ndetse tunatera ibiti bivangwa n’imyaka. Twitabire kubungabunga amashyamba, twirinda gusarura ibiti biteze dukunze kwita imishoro. Hari kandi kwitabira gutekesha ingufu zidahumanya ikirere aho bishoboka, nk’amashanyarazi, imirasire y’izuba cyangwa Gaz, abo bidashobokeye bagakoresha amashyiga ya rondereza”.

Aha yibukije ko umushinga wa Green Gicumbi wita ku kurengera ibidukikije ukorera muri ako karere, wahaye abaturage amashyiga arondereza ibicanwa, abasaba kuyakoresha uko bikwiye, hagamijwe kugabanya cyane ibiti bicanwa.

Umwe mu baturage bitabiriye uwo muganda witwa Bizimana, avuga ko inama bagirwa zo kubungabunga amashyamba bagerageza kuzikurikiza, kuko bazi akamaro kayo.

Ati “Turabizi ko amashyamba aduha umwuka mwiza duhumeka ndetse akaturinda isuri yangiza byinshi, cyane cyane nkatwe dutuye mu misozi miremire. Ni ngombwa rero ko tuyatera ku bwinshi, nkanjye iwanjye ahadahingwa hose nahateye ibiti ndetse hari n’ibyo nateye bivangwa n’imyaka, cyane ko Green Gicumbi ibidufashamo iduha ingemwe”.

Abaturage kandi bibukijwe kurwanya isuri bacukura imiringoti ifata amazi ndetse n’isanzwe igasiburwa, bakora amaterasi, mu rwego rwo kurengera ubutaka ngo budakomeza kujyanwa n’amazi y’imvura bukajya mu migezi bityo bukigira gukiza abo mu bindi bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka