Bishimiye ko bamenye guhunika ubwatsi bw’amatungo n’ubwo bihenze

Aborozi b’inka bagenda bigishwa uburyo bwo guhunika ubwatsi bw’amatungo, bavuga ko babonye kubikora bifitiye akamaro amatungo mu mpeshyi, ariko ko basanze kubigeraho bihenze.

Ibyatsi birenzwaho melasse ivanze na sondori
Ibyatsi birenzwaho melasse ivanze na sondori

Nk’uwitwa Francine Mukangira, umuyobozi w’itsinda rimwe ry’aborozi b’inka b’i Mwendo, mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, agira ati “Tumaze ukwezi dufashijwe kubuhunika ku gikumba cy’umudugudu dutuyemo. Nasanze kubuhunika ari uguteganyiriza amatungo yacu cyane cyane muri iyi mpeshyi ndende twatangiye”.

Berthilde Kantarama, umufashamyumvire mu by’ubworozi bw’inka mu Murenge wa Rwaniro, we avuga ko amaze igihe yigishijwe uko bahunika ubwatsi bw’amatungo, kandi ko yasanze ihunika ry’ibinyamisogwe ari ryo ritaruhije.

Agira ati “Ibinyamisogwe byo kubihunika ntibigoye, kuko icyo bisaba ari ukubyumisha, hanyuma bikabikwa ahantu hatava izuba kandi hatananyagirwa. Ubanza kubyumisha, na ho ubundi byabora.”

Na ho tekinike yo guhunika ibinyampeke, urugero nk’urubingo n’ibigorigori, ari na byo amatungo arya ari byinshi, ngo bisaba ubushobozi kuko hari ibivangwamo bisaba ko umuntu abanza kubigura.

Agira ati “Urabifata bitarimo urume, ukabicisha ku zuba bikumuka bukeya, ukabikuraho ibyumye, hanyuma ukabisya wifashishije imashini yabugenewe. Iyo utayifite ubicamo uduce tutarenze cm eshanu. Ukenera n’umushonge w’ibisigazwa byo mu ruganda rw’isukari (melasse) ndetse n’ibisigazwa b’umuceri (son de riz).”

Ibinyamisogwe byo birumishwa, bikazingwa hanyuma bikabikwa
Ibinyamisogwe byo birumishwa, bikazingwa hanyuma bikabikwa

Mu guhunika kandi, bashobora kwifashisha amashashi yabugenewe cyangwa umwobo munini bacukuye basasamo shitingi. Babanzamo ibyatsi biringaniye bakwirakwiza mu ndiba, bakarenzaho umushonge baba babanje kuvanga n’ibisigazwa by’umuceri, bakongera bagashyiraho ubwatsi buringaniye, gutyo gutyo.”

Uko bagenda bongeraho kandi, abantu bafite imbaraga bajyamo bakajya babibyina hejuru babitsindagira, hanyuma bakuzuza ya shashi cyangwa wa mwobo bagapfundikira.

Iyo bifashishije ishashi bakora ku buryo basiga umwanya wo kuza kuyifunga neza, hanyuma ikabikwa aho itazahura n’ibiyitobora kuko iyo itobotse umwuka ukinjiramo, bituma bwa bwatsi butamera uko byifuzwaga.

Naho iyo bahunitse mu mwobo, na bwo bapfuka neza bakanarenza igitaka hejuru, ariko na none bakora ku buryo ubwatsi buguma muri shitingi ntibuhure n’ibitaka kuko byatuma butabikika uko byifuzwa.

Kantarama anavuga ko nyuma y’iminsi 21 buhunitswe, ubwatsi bushobora gutangira kwifashishwa, kandi ko bushobora kumara n’umwaka bubitse ntacyo buraba.

Ugaburira amatungo agenda akuraho buke buke, akongera agapfundikira neza, kandi ngo iyo babukuye mu buhunikiro buba buhumura kubera wa mushongi.

Ahereye ku kuba ijerekani y’umushongi w’isukari ibageraho ihagaze mu mafaranga ibihumbi 40, hakubitiraho kugura shitingi cyangwa amashashi kimwe n’ibisigazwa byo mu ruganda rw’umuceri cyangwa rwa kawunga, Kantarama avuga ko kubika ibinyampeke bisaba amafaranga menshi, umuturage ku giti cye atabasha kwibonera.

Ni na yo mpamvu Joseph Nshokeyinka, ushinzwe gahunda zo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo mu mushinga RDDP wa RAB, avuga ko umuti kuri iki kibazo waba kuba abantu bajya biyegeranya ibyifashishwa bakabitumiriza hamwe, cyangwa n’abaturanye bakiyegeranya bagahunikira hamwe.

Naho ubundi ngo melasse igarurira ubwatsi isukari bwari bwatakaje, kandi n’ibisigazwa byo mu ruganda rw’umuceri cyangwa rw’ibigori na byo byongera intungamubiri mu byatsi.

Mbere yo guhunika ubwatsi bashobora kubanza kubusya n'imashini yabugenewe
Mbere yo guhunika ubwatsi bashobora kubanza kubusya n’imashini yabugenewe

Anavuga ko uretse urubingo, uruteja ndetse n’imigozi y’ibijumba kimwe n’ibindi byatsi byahirirwa inka bishobora kubikwa muri ubwo buryo, ariko ko icyo bagiraho abantu inama ari ukubuhinga, hanyuma bakabuhunika mu gihe hariho bwinshi, bitegura igihe cy’izuba buzaba nta buri ku gasozi.

Yongeraho ko ibigorigori bihunitswe bitaruma byo nta melasse bikenera, kandi ko ibikenyeri byo uretse na melasse, bikenera n’ifumbire ya ire (urée) yo kubigaruramo ibyubaka umubiri biba byatakaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka