Abantu 16 bafatiwe mu bucuruzi bw’urumogi n’inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byayo bya buri munsi byo kurwanya no gufata abakora bakanacuruza inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge, ku wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021 yafashe litiro 1,350 z’inzoga zitemewe n’ibiro 2 by’urumogi, byose bikaba byafatiwe mu Karere ka Huye, Nyamasheke na Rubavu.

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Muyogoro mu Midugudu ya Nyarwumba no mu wa Rugerero ndetse no mu Kagari ka Rukira mu Mudugudu wa Kanazi, hafatiwe abantu 13 bafatanwa litiro 1,030 bacuruzaga z’inzoga zitemewe zizwi ku izina ry’Igikwangari.

Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo, Akagari ka Kigoya mu Mudugudu wa Museke, Mukaremera Félicité w’imyaka 34 yafatanwe litiro 320 z’inzoga zitemewe zizwi nka Ruyazubwonko. Ni mugihe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa mu Mudugudu wa Shwemu hafaitiwe Sifa Jaqueline w’imyaka 26 na Rehema Uwayisenga w’imyaka 27, bafatanwe ibiro 2 by’urumogi, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko gufatwa kw’abo bantu 13 byakozwe ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Twari tumaze iminsi igera kuri ibiri duhawe amakuru n’abaturage ko muri turiya tugari tubiri twa Muyogoro na Rukira muri iriya Midugudu harimo abantu bacuruza inzoga zitemewe. Twahise dutegura igikorwa cyo kubafata, dufatanije n’izindi nzego tujyayo ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2021 mu masaha saa mbiri".

SP Kanamugire yavuze ko muri abo bantu bafashwe, barindwi (7) muri bo bari bafite hagati ya litiro 100 na 140 na ho batandatu (6) bafite hagati ya litiro 40 na 60, bakaba bazicururizaga mu ngo zabo bahahinduye utubari. Bari banafite abakiriya mu ngo zabo baje kunywa izo nzoga binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

SP Kanamugire yagize ati “Tujya kubafata twasanze harimo n’abafite abakiriya bari kuhanywera barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, kuko bari barengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo. Izo nzoga abenshi bazengera ku gasozi bakagenda bazizana mu ngo".

Mu Karere ka Nyamasheke hafatiwe Mukaremera Félicité wafatanwe litiro 320 z’inzoga itemewe yitwa Ruyazubwonko, na we yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.Yafatanywe n’abandi bantu batanu barimo kuzinywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Sifa Jaqueline na Uwayisenga Rehema bafatanwe ibiro 2 by’urumogi, gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Bakimara gufatwa, Sifa yavuze ko urwo rumogi aruvanye mu rugo rwe, rukaba ruzanwa n’umugabo we witwa Hubert arukuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na ho Uwayisenga akaba ari umukozi wabo ubashakira abakiriya akanarubagezaho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagiriye inama abacuruza inzoga zitemewe ndetse n’abazinywa kubireka kuko nta kiza cyazo usibye kwangiza ubuzima bwabo no kubateza ibihombo.

Ati “Inzoga nk’izi zitemewe kimwe n’ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ababikoresha, ikindi kandi bigira uruhare mu guteza ikorwa ry’ibindi byaha birimo ihohotera, gufata kungufu, gukubita no gukomeretsa n’ibindi. Turagira inama abantu yo kubyirinda kuko ababikoresha batazabura gufatwa, tugasaba n’abaturage gukomeza kuba abafatanyabikorwa beza mu kuduha amakuru ku gihe”.

SP Kanamugire yibukije abaturarwanda ko icyorezo cya Covid-19 gihari kandi kitarobanura, kukirwanya bisaba uruhare rwa buri wese, aboneraho no gushimira abaturage batanze amakuru.

Abafatanwe urumogi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugerero ngo bakorerwe dosiye mu gihe iperereza rikomeje.

Inzoga zitemewe zaramenwe na ho abazifatanwe bahabwa ibihano bikurikije uko amategeko abiteganya.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka