UR-Huye: Ntibavuga rumwe ku gutanga isoko ry’ugaburira abanyeshuri

Ubuyobozi bw’ihuriro rusange ry’abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye) buvuga ko bwatanze isoko kuri rwiyemezamirimo ugomba kubagaburira, ndetse aza gutangira imirimo ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021, ariko Kaminuza ngo imwangira gutangira ako kazi.

Aya masahani arazwi cyane muri resitora ya Kaminuza
Aya masahani arazwi cyane muri resitora ya Kaminuza

Rwiyemezamirimo watsindiye iri soko, Hubert Cyiza, we avuga ko yari yaje gukora nyuma y’uko yashyikirijwe urwandiko rumubwira ko yatsindiye iri soko ryo kugaburira abanyeshuri, akanashyikirizwa urumubwira ko azaza gutangira tariki 20 Kamena 2021, n’ubwo yari atarasinya kontaro, kuko ngo hari ibyari bigikosorwamo.

Icyakora ngo yatunguwe no kugera ku muryango wa kaminuza n’imodoka yari imutwaje ibikoresho yateganyaga kwifashisha, harimo inkwi n’ibiribwa, hanyuma abari ku muryango bakamwangira kwinjira, abajije ubuyobozi bwa kaminuza impamvu, bumubwira ko bwari bwamenyesheje ubuyobozi bw’ihuriro ry’abanyeshuri tariki 18 Kamena 2021 ko yagombaga kuba aretse kuza.

Wilson Nzitatira, umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri UR-Huye, avuga ko impamvu bamwangiye kwinjira ari ukubera ko abanyeshuri bareberera bari batarasesa amasezerano bari bagiranye na rwiyemezamirimo bari bamaze umwaka bakorana, ku buryo bitari kugenda neza iyo umushyashya azana ibikoresho bye undi atarakuramo ibye.

Anavuga ko mu masezerano abanyeshuri basinyanye na rwiyemezamirimo bari kumwe ahabwa isoko, ari uko yagombaga kubagaburira mu gihe cy’umwaka, cyashoboraga kwiyongeraho indi myaka ibiri mu gihe bakoranye neza.

Ati “Abanyeshuri babirenzeho batanga isoko, bishingikirije ku kuba uwo bakoranaga yari yatanze serivise mbi, nyamara nta nyandiko igaragaza ko babimumumenyesheje nk’uko biteganywa n’ingingo ya 7 y’amasezerano basinyanye.”

Akomeza agira ati “Byageze n’igihe tubasaba kutubwira ibyo yakoze nabi, bo bakavuga ngo akuraho telefone, arabasuzugura, atinda kwishyura, ibintu nk’ibyo, ariko ntihagire aho bagaragaza babimubwiye ngo yange kwikosora. Inyandiko bamuhaye ni iyo bamushyikirije ejobundi yo kumushimira imikorere.”

Ubuyobozi bwa kaminuza kandi ngo ntibwumvaga n’impamvu abahagarariye abanyeshuri bihutiraga gutanga isoko kandi hari hasigaye iminsi mikeya ngo hatorwe abazabasimbura.

Emmanuel Niyonzima, ushinzwe igenamigambi n’iyongeramusaruro mu muryango rusange w’abanyeshuri bo muri UR-Huye, avuga ko bajya gutanga isoko bari babyumvikanyeho mu nama bagiranye na kaminuza hamwe na rwiyemezamirimo bari basanzwe bakorana, n’ubwo we yayivuyemo avuga ko atemera imyanzuro yo kwamburwa isoko, ahubwo ko yateganyaga kugana inkiko.

Avuga kandi ko bamaze gutanga isoko na byo babimenyesheje kaminuza, bakanagirana inama na rwiyemezamirimo mushyashya bareba ibya kontaro, bagatandukana bavuze ko hari ibyo bagombaga kubanza kuyikosoramo.

Ngo ni na yo mpamvu babwiye rwiyemezamirimo mushyashya kuzaza gutangira ku itariki ya 20 Kamena 2021. Gusa na none ngo ku itarikiki ya 18 Kamena 2021, batunguwe no kubona ibaruwa ya kaminuza ibasaba guhagarika rwiyemezamirimo mushyashya, ahubwo bakavugurura amasezerano n’uwo bari bamaranye umwaka.

Muri iyi Kaminuza haba ibiryo byo mu byiciro bikarushanwa ubwiza bitewe n'ayo buri muntu yishyuye muri resitora
Muri iyi Kaminuza haba ibiryo byo mu byiciro bikarushanwa ubwiza bitewe n’ayo buri muntu yishyuye muri resitora

Ati “Twahise tubasubiza tubabwira impungenge dutewe n’uko uwatsindiye isoko yamaze kwitegura 100%, ko byamutera igihombo gikomeye, ndetse ko binanyuranyije n’imyanzuro twafatiye mu nama twagiranye. Iyo baruwa na n’ubu ntibarayisubiza, kandi mu gihe bari batarayisubiza ntacyo twari kubwira uwatsindiye isoko.”

Rwiyemezamirimo Hubert Cyiza kuri ubu avuga ko ababajwe n’igihombo yatewe no kuba yarabujijwe gukora nyuma yo kugura ibikoresho yagombaga kwifashisha.

Agira ati “Mu rugo ubu hari indundo y’ibintu byinshi byampfiriye ubusa ntafite aho nshyira. Hari Inyama, inyanya, amasombe, amashu, dodo, karoti, imiceri, amakaroni n’ibindi byinshi umuntu asanga muri resitora.”

Ngo hari n’ibindi bikoresho kaminuza itifitiye yaguze kugira ngo abashe gukora yari yasanze na rwiyemezamirimo wundi yari yizaniye ari byo ameza, intebe, utubati, za etajeri, amasafuriya... n’ibindi bikenewe mu kugaburira abanyeshuri barenze ibihumbi bitanu.

Ikindi kandi ngo n’abakozi yari yazanye batangiye kumuhinduka bamusaba kubishyura kuko yabatesheje igihe n’akazi bataye bakurikiye umushahara yari yabemereye.

Kuri ubu ngo yamaze gushaka avoka, kugira ngo arege kaminuza ku bw’igihombo yamuteje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

En afrique c.est la corruption et le népotisme qui règnent...iri soko riba rishakwa nabakomeye.

Luc yanditse ku itariki ya: 23-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka