Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abemera Imana bagiye bagaruka ku butumwa buvuga ko kwica umuntu utaremye ari icyaha, ko ari ukwigomeka ku Mana, ko bidakwiye.
Prof. Elysé Musemakweli, umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti(PIASS) akaba n’umupasitoro, na we yabigarutseho ku ya 13 Kamena 2021, ubwo muri iryo shuri bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeraho ko kwica umuntu ari ukwigomeka ku Mana.
Yagize ati “Ntawe ufite ububasha n’uburenganzira bwo kwaka undi muntu ubuzima atamuhaye. Ubuzima ni impano Imana iduha, ni na yo ifite ububasha bwo kubusubirana”.
Yunzemo ati “Jenoside yabereye muri iki gihugu yagaragaje ubugome bukomeye abantu bagiriye abandi, ariko yagaragaje n’ubwigomeke ku Mana. Kwambura umuntu ubuzima yahawe n’Imana ni ukuyivuguruza, ni ukuyigomekaho kuko twarenze umurengo cyane, twageze kure aho umuntu atagombaga kugera, twihaye uburenganzira burenze”.
Yashoje agira ati “Sinzi niba Abanyarwanda babona ko Jenoside ari ikintu gikomeye, tugomba kwicuza no gusaba imbabazi igihe cyose”.
Ibi byanashimangiwe n’umwepisikopi wa EAR muri Diyoseze ya Kigeme, Assiel Musabyimana, ubwo mu Murenge wa Cyanika bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Kwica umuntu utaremye, kimwe ni icyaha, ariko ni no kurakaza Imana ndetse no kuyihemukira, bikaba no kuyikoza urutoki mu jisho. Na none kandi kuko twaremwe mu ishusho y’Imana, kwica umuntu ni ukwica ishusho yayo”.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
- #Kwibuka27: Ko tugenda dusaza, abazadukomokaho tuzabasigira iki?
Ohereza igitekerezo
|
Pastor,ntabwo ari mu Rwanda gusa abantu bigomeka ku Mana.Nkuko Yezu yabyerekanye,abakristu nyakuli ni bacye cyane.Niba aribo bonyine bali batuye isi,yaba paradizo.Abitwa abakristu nibo bangiza isi,uhereye ku bakuru b’amadini bitwa ko bakorera Imana.Umuti izaba uwuhe?Nkuko ijambo ryayo ribyerekana,ku munsi wa nyuma imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.