Huye: Uwikorera utazubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 azajya ahagarikwa
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako Karere, buvuga ko Uwikorera uzongera kugaragaraho kudashaka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coovid-19, azajya aba ahagaritswe aho kuzatuma hafungirwa benshi.

Babitangaje mu bukangurambaga bwo gushishikariza abikorera kwirinda icyo cyorezo, PSF yatangije kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2020.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye, Egide Kayitasire, yabwiye bagenzi be bikorera ko iyo indwara ya Covid-19 yagaragaye mu gace runaka, abikorera ari bo ba mbere bigiraho ingaruka, kuko bafungirwa ntibongere kubasha gukora.
Yagize ati "Abakorera mu gace runaka bazajya bitoramo abahwituzi bazajya bibutsa bagenzi babo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kandi uwo bizagaragaraho kudashaka kubyubahiriza azajya asabwa kuba agumye mu rugo".

Yunganiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye wavuze ko ahazajya hagaragara Covid-19 ari ho haza kujya hafungwa, aho gufungira abantu bose.
Yagize ati "Coronavirus nizajya igaragara ku bakorera mu Rwabayanga, tuzaba tuhafunze abakorera ahandi babe bakora. Muri salon de coiffure runaka nihabobekamo urwaye, tuzaba tuhafunze abayikoramo babanze bapimwe banavurwe, bazagaruke nyuma y’icyumweru bakize. Gufunga ntibizongera kuba rusange".
Ni no muri urwo rwego kuri ubu mu Murenge wa Tumba hagaragaye ubwandu bwinshi bwa Coronavirus, kimwe no mu Kagari ka Matyazo (mu Murenge wa Ngoma), aka Rango A (mu Murenge wa Mukura) n’aka Gatobotobo (mu Murenge wa Mbazi) insengero zaho zabaye zifunzwe, ndetse n’abacuruza ibiribwa bakaba ari bo bonyine barimo gukora na bo 50%, mu gihe atari ko byifashe ahasigaye mu mujyi wa Huye.

Meya Sebutege anavuga ko kuri ubu mu Karere ka Huye hari abarwaye Coronavirus 127, kandi ko 94 basanzwe muri Tumba (ho honyine hari 60), Mbazi, Ngoma na Mukura.
Yasabye rero abantu kutadohoka mu kwirinda icyo cyorezo, bagakaraba intoki kenshi, bagahana intera kandi bakambara agapfukamunwa neza.
Ohereza igitekerezo
|