Huye: Hari abanyeshuri 97 batitabiriye gukora ibizamini bya Leta

Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021, hari abanyeshuri bagera kuri 97 bagombaga kubikora batitabiriye.

Nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, muri aba bana nta wasibijwe n’uburwayi cyangwa icyorezo cya Coronavirus, cyane ko u Rwanda rwanagennye uburyo abana bayirwaye na bo bakora ibizamini.

Abasibye urebye ngo ni abatari iwabo ku bw’impamvu zitandukanye, cyane ko nyuma yo kubona ko hari abana batari bitabiriye gufata imyanya ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, abakuru b’imidugudu bari batumwe kubashaka, ku buryo abari bahari bo uyu munsi bitabiriye gukora ibizamini.

Ubundi mu Karere ka Huye, abana bagombaga gukora ibizamini bya Leta muri rusange ni 6,875 harimo abahungu 3,117 n’abakobwa 3,758 bagombaga gukorera ku masite 32.

Ariko hitabiriye abahungu 3,075 n’abakobwa 3,703. Abitabiriye bose hamwe ni 6,778 bangana na 98.6%

Ku ishuri ribanza rya Matyazo mu Karere ka Huye ni ho ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwatangirije ibizamini bya Leta
Ku ishuri ribanza rya Matyazo mu Karere ka Huye ni ho ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangirije ibizamini bya Leta

Ubwo yatangizaga ibi bizamini, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yasabye abana gusoma ibibazo bitonze, bagasubiza neza kugira ngo bazabashe kubona amanota meza.

Yanabibukije ko bari gukora ibizamini mu bihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, maze abasaba kwambara neza agapfukamunwa, bakanirinda guhererekanya amakaramu, ari na yo mpamvu buri mwana yari yasabwe kwitwaza abiri, kugira ngo igihe imwe ipfuye abashe kubona indi akoresha, atarinze gutira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka