Huye: Abakozi b’Akarere babyara abana muri ‘batisimu’ mu guhashya imirire mibi

Umubikira Sr Solange Uwanyirigira, watangije gahunda yitwa ’Huye-Kundwa Kibondo’ muri 2017, ubu ni umwe mu basurwa n’abakozi b’utundi turere tw’Amajyepfo, aho baba baje kureba uko yarwanyije imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Umubyeyi n'umwana we bakize indwara zikomoka ku mirire mibi babifashijwemo na gahunda ya Huye-Kundwa Kibondo
Umubyeyi n’umwana we bakize indwara zikomoka ku mirire mibi babifashijwemo na gahunda ya Huye-Kundwa Kibondo

Huye-Kundwa Kibondo ni gahunda ihuriweho n’abakozi b’ako karere, abo mu mirenge, mu bigo nderabuzima, abajyanama b’ubuzima ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Biyemeje ko buri wese yajya atanga amafaranga uko abishatse n’uko abishohoye, kugira ngo bashakire amagi n’ibindi biribwa birwanya imirire mibi mu bana n’ababyeyi batwite bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Nyuma yo kurwarira kwa muganga no gukira bwaki, umwana n’umubyeyi we barataha ariko Sr Uwanyirigira akabashakira umwe muri ba bantu batanga umusanzu muri Kundwa Kibondo, akajya amukurikirana ndetse akamuha n’ibyo akeneye.

Sr Uwanyirigira yagize ati " Ibi ni byo twita kubyara muri batisimu, abana turabigabanya, si ukuvuga ngo uramuha amafaranga ishyano ryose, ahubwo ni ugukurikirana ukamenya uko umwana ameze mu rugo, ukanareba niba ibyo ahabwa bimugeraho".

Uwo mubikira avuga ko umubyeyi wa batisimu atagomba kuvunwa no gushaka ibyo agenera umwana we, ariko ko asabwa kumenya niba yambara, yabonye ibiribwa cyangwa ubundi bufasha bukenewe.

Sr Solange Uwanyirigira watangije gahunda ya Huye-Kundwa Kibondo
Sr Solange Uwanyirigira watangije gahunda ya Huye-Kundwa Kibondo

Ibi kandi umubyeyi wa batisimu abifatanya no gukora ubuvugizi, mu rwego rwo kurinda umubyeyi w’umwana urwaye bwaki gusiragira ashaka serivisi mu nzego zitandukanye, kuko byatuma atakaza igihe cyo kwita ku mwana.

Sr Solange avuga ko adashohora kwibuka umubare w’amafaranga bamaze gutanga ku bana bato bagize ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi bamaze kugana ikigo nderabuzima cya Sovu.

Avuga ko kuva gahunda ya Huye-Kundwa Kibondo yatangira muri 2017, amaze kwakira abana barenga 150 barwaye bwaki ikabije ituma bamara igihe kinini bacumbikiwe kwa muganga.

Sr Uwanyirigira ni Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Sovu kiri mu Karere ka Huye mu murenge wa Huye.

Mu kibuga cy’Ikigo nderabuzima cy’i Sovu, igihe kimwe muri 2017 ngo hari huzuye ababyeyi bafite abana barwaye bwaki, nk’uko Sr Uwanyirigira yakomeje kubiganiriza abanyamakuru bamusuye kuri uyu wa Gatatu.

Bamwe ngo bavugaga ko batazi ikibazo abana babo bafite, abandi bakavuga ko abagabo babataye cyangwa banywa inzoga ntibabafashe kwita ku bana, abandi bakavuga ko barogewe.

Niyakire Aline utuye mu Murenge wa Huye mu kagari ka Rukira, avuga ko umwana yagwingiye kubera kubura amashereka, ageze ku kigo nderabuzima cya Sovu ahagumana n’umwana kugeza amezi abiri arangiye, kuko bombi bari barwaye bwaki.

Ati "Nageze aha mfite ibiro 54 ariko nahavuye mfite 68, umwana na we wari ufite amezi arindwi y’ubukure yapimaga ibiro bitanu ariko namutahanye afite birindwi".

Uwitwa Adeline Birikumutima avuga ko yabonaga umwana we yararozwe, ageze ku kigo nderabuzima bamubwira ko afite ikibazo cy’imirire mibi, arahaguma amara icyumweru atarongera gusubira mu rugo.

Mu mpamvu zateye umwana kurwara bwaki ngo ni uko atabonaga igihe cyo kumwitaho kuko yabaga yagiye mu biraka (mu kazi), ndetse na se w’umwana akaba ataba mu rugo ngo amufashe kumwitaho.

Sr Uwanyirigira avuga ko akirimo kurwana no kumvisha abagabo kugira ubushake bwo gufatanya n’abo bashakanye kwita ku bana.

Umujyanama w’Ubuzima ukorera ku kigo nderabuzima cya Sovu, Uwimana Eliysée avuga ko bitewe n’inyigisho batanga hirya no hino mu midugudu, ubu barimo kujyayo gupima abana bagasanga nta n’umwe ufite bwaki (uri mu mutuku) byatuma aza kurwarira kwa muganga.

We na bagenzi be batoza ababyeyi kugaburira abana indyo yuzuye ibasha kuboneka hafi mu buryo bworoshye, nk’imboga z’idodo, indagara zigurwa amafaranga make (nka 100Frw), avoka, ndetse n’ibinyabijumba.

Ati "Ntabwo najya kwigisha umuntu wo mu cyaro ngo genda ugure inyama kandi ntazo bafite".

Huye-Kundwa Kibondo yabaye iy’akarere kose, igabanya urugero rw’imirire mibi, abandi baza kuyigiraho

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima mu Karere ka Huye, Hitiyaremye Nathan, avuga ko n’ubwo bataramenya ibikubiye mu bushakashatsi bushya (DHS) bw’Ikigo cy’ibarurishamibare, gahunda ya Huye-Kundwa Kibondo irimo gutanga umusaruro.

DHS yo muri 2015 yagaragaje ko Akarere ka Huye kari ku gipimo cya 43% cy’igwingira mu bana bato batarageza ku myaka itanu y’ubukure. Hitiyaremye avuga ko icyo gihe bagiraga abana barenga 1,500 buri mwaka barwara bwaki.

Ati "Ariko kuva muri Nyakanga umwaka ushize kugeza uyu munsi hamaze gukira abana 400 bari mu mirire mibi ikabije. Twari twarihaye intego ko uyu mwaka wa 2020/2021, uzajya kurangira (mu mpera z’uku kwezi) umubare w’abana bagwingiye utageze kuri 600, kugeza ubu abarwaye ni 81".

Umujyanama w'Ubuzima ukorera ku kigo nderabuzima cya Sovu, Uwimana Elysée
Umujyanama w’Ubuzima ukorera ku kigo nderabuzima cya Sovu, Uwimana Elysée

Gahunda ya Huye-Kundwa Kibondo yabaye iy’akarere kose nk’uko Hitiyaremye akomeza kubisobanura, aho avuga ko yitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abakozi basanzwe mu nzego zitandukanye, abajyanama b’ubuzima hamwe n’abafatanyabikorwa.

Ati"Buri wese tugenda tumubwira uruhare rwe mu kurwanya imirire mibi, iyi gahunda ya Kundwa Kibondo irahuza inzego, kandi iri mu mirenge yose uko ari 14 dufite mu karere ka Huye".

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyamagabe, Mujawayezu Prisca na we avuga ko basuye ikigo nderabuzima cya Sovu bareba uko gahunda ya Huye-Kundwa Kibondo ikorwa.

Avuga ko abakozi muri ako karere, mu mirenge no mu bigo nderabuzima bagarutse bakajya begeranya umusanzu watuma babasha kugaburira abari kwa muganga barwaye indwara z’imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka