Musenyeri Bigirumwami ntiyigeze yemera gutsindwa n’ibitekerezo by’ivangura - Senateri Dr Havugimana

Senateri Dr. Emmanuel Havugimana, avuga ko Musenyeri Bigirumwami Aloys atigeze yemera gutsindwa n’ibitekerezo by’ivangura, akanatekereza ko yabera urugero abashaka kubaka u Rwanda, barwanya akarengane.

Mu gusobanura uko Musenyeri Bigirumwami atigeze yemera gutsindwa n’ibitekerezo by’ivangura, atanga urugero rw’ukuntu mu mwaka wa 1973 yanze kwirukana abanyeshuri b’Abatutsi mu iseminari yo ku Nyundo, nyamara ahandi mu gihugu barirukanwe.

Agira ati “Ahubwo yahisemo kwirukana abanyeshuri bose, iseminari yose arayifunga, agira ati ahangaha nta Mututsi dufite, nta Muhutu dufite, dufite Abanyarwanda bitegura kuba abapadiri, ntabwo nshobora kwirukana abana nta kintu bakoze, nibagende bose”.

Icyo gihe ariko Leta ngo yamurushije ingufu, barasubira bahamagara ba banyeshuri, hagaruka Abahutu gusa, ishuri rihindurirwa izina ryitwa Lycée de Nyundo. Icyo gihe ryahawe Alexis Kanyarengwe nk’umuyobozi, ayiyobora mu gihe cy’amezi ane mbere y’uko habaho coup d’état yo mu 1973, aribwo Juvénal Habyarimana yafataga ubutegetsi akuyeho Kayibanda.

Mbere yaho mu mwaka wa 1963, na bwo yari yafungiye amasakaramentu burundu uwari Perefe wa Cyangugu (waje kuba Superefe muri Gikongoro), nyuma y’uko yari yicishije Abatutsi benshi.

Dr. Havugimana ati “Icyo gihe Padiri Bazoux wabarizwaga muri Paruwasi ya Nyamasheke yandikiye Perefe amubaza aho abakirisitu be kanaka na kanaka n’abarimu be ba gatigisimu bagiye, kuko yari yabafashe akabafunga. Icyo gihe ariko barabazanaga bakabicira ku Uwinka muri Nyungwe”.

Yungamo ati “Ubwo rero Bigirumwami yafashe icyemezo cyo gufungira uwo mugabo amasakaramentu ya burundu. Muri Kiliziya Gatolika, gufungirwa amasakaramentu na Musenyeri ni ibintu bitoroshye. Uba ubaye igicibwa mu idini, no kugira ngo ugaruke ni uko ubanza kujya i Roma kwa papa, ugaca mu rukiko rwa kiliziya”. Uwo mugabo ngo yaje no gusaza nabi cyane, apfa asa n’uwataye umutwe.

Musenyeri Bigirumwami kandi ngo yagiye aharanira ko abapadiri be biga. Icyakora, hari abo yashakaga kohereza hanze y’u Rwanda bakabyimirwa uruhushya kuko ari Abatutsi, ariko akabiharanira kugeza bishobotse. Abo byangaga burundu ngo yaboherezaga gufatira indege hanze y’u Rwanda.

Musenyeri Bigirumwami Aloys
Musenyeri Bigirumwami Aloys

Hagendewe kuri ibi bikorwa bya Musenyeri Bigirumwami byo kurwanya akarengane kakorerwaga Abatutsi, Senateri Dr. Havugimana abajijwe ku cyo ab’ubu bamwigiraho agira “Nanga akarengane, nanga amatiku, nanga ubeshyera undi, nanga uwanshyira mu bintu byo guhimbahimba. Ariko ukuri nukumenya ukuvuge, nubona umuntu arengana, yaba Umuhutu yaba Umututsi, umuhagarareho”.

Akomeza agira ati “Icyo nifuza ku rubyiruko ni ukurenga ku by’amoko, rukagira ubutwari bwo kurwanira ukuri no kugupfira bibaye ngombwa, ndetse no kurwana k’urengana, inkomoko yaba afite iyo ari yo yose”.

Amateka ya Musenyeri Bigirumwami, Senateri Havugimana yayagarutse ku ya 30 Gicurasi 2021, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amateka nkaya avugwa hacye! Kandi ni ikuri kwabayeho tuvuge ibyakozwe nintwari nkizo nibyiza bitanga amasomo kubakiri muri ibyo byivangura

Luc yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka