Huye: Batangije ikigo cyo guhanga udushya hifashishijwe ikorabuhanga

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangije ikigo cyagenewe abifuza guhanga udushya hifashishijwe ikorabuhanga (Huye Innovation Hub), igikorwa cyabaye ku wa 14 Kamena 2021.

Ibihangano bikorwa mu buryo bwihuse kubera ikoranabuhanga
Ibihangano bikorwa mu buryo bwihuse kubera ikoranabuhanga

Muri icyo kigo gikorera mu nzu izwi ku izina rya "Huye Farmers" iherereye ku ruhande imodoka zisohokeramo muri gare ya Huye, mu mujyi i Huye, harimo imashini zifashishwa mu gucapa ibyo abantu bifuza ku bikoresho binyuranye, byaba ibikoze mu byuma, mu mbaho, muri pulasitiki no ku myenda. Hari ndetse n’imashini zifashishwa mu gucapa ikintu gifatika (3D).

Biteganyijwe ko abagana icyo kigo bazajya bahabwa ku buntu ubufasha bakeneye mu guhanga ibyo bifuza bifashishije mudasobwa, hanyuma bakanafashwa kubishyira ahagaragara bifashishije ikoranabuhanga.

Abantu 15 bamaze icyumweru bahabwa amahugurwa n’iki kigo, harimo abize imyuga mu mashuri yisumbuye n’amakuru ndetse n’abakorera mu Gakiriro ka Huye, bavuga ko iki kigo ari ingirakamaro kuko kizabafasha kurushaho gutanga serivise nziza ku babagana, kandi mu gihe gito.

Imashini icapa igihangano mu buryo bwa 3D
Imashini icapa igihangano mu buryo bwa 3D

Uwitwa Evariste Kabera usanzwe akorera umurimo w’ububaji mu gakiriro ka Huye agira ati "Hari nk’inzugi n’ibitanda byavaga i Dubai, bikoze mu buryo biriho n’imitako twe twabonaga tutashobora, ariko hamwe n’imashini ziri ahangaha turaza kujya tubishobora mu gihe gito".

Fabien Harindimana na we w’umubaji ati "Tuvuge wenda ugiye gukora nk’ikadere y’ifoto. Kuyikora byagusabaga kwifashisha nk’imashini eshatu cyangwa enye. Ubu biragusaba kuyishushanya na mudasobwa nko mu minota 30 gusa, hanyuma imashini mu minota 10 ikaba irayirangije kandi wenda ubundi byari kugusaba n’isaha. Ubu nta kazi tuzongera gutinya".

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyashyiriweho cyane cyane urubyiruko, akabasaba kuzajya bacyifashisha mu guhanga udushya bazashyira ku isoko tukababyarira inyungu.

Ati "Twatangiye gukorana na IPRC, Kaminuza y’u Rwanda, n’abakora ubukorikori butandukanye turifuza na bo kubazana, kugira ngo igihangano kimwe cyamutwaraga igihe kinini, afatanye n’uzi ikoranabuhanga akore byinshi mu gihe gitoya, anajyane byinshi mu isoko".

Yves iradukunda, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, avuga ko ikigo nk’icyo cyari cyatangijwe i Kigali, i Huye hakaba habaye aha kabiri. Mu gihe kitarenze umwaka, ngo bazanagitangiza no mu yindi mijyi yungirije Kigali ari yo Musanze, Rwamagana, Muhanga, Rubavu na Rusizi.

Gukora ikadere nk'iyingiyi ubu bibasaba kuyishushanya hanyuma imashini ikayitunganya mu minota itarenze icumi
Gukora ikadere nk’iyingiyi ubu bibasaba kuyishushanya hanyuma imashini ikayitunganya mu minota itarenze icumi

N’ubwo abagana icyo kigo bazajya bafashwa guhanga ku buntu, bazajya basabwa amafaranga makeya yo kugira ngo habashe kugurwa umuriro n’ibikoresho byo kwifashisha kugira ngo ibihangano byabo bigerweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka