Bifuza ko hashyirwaho abajyanama b’uburezi

Muri iki gihe Abanyarwanda bakangurirwa kohereza abana bose ku ishuri, hari abatekereza ko byagenda neza kurushaho hashyizweho abajyanama b’uburezi.

Ibyo babivuga kubera ko babonye hari ababyeyi usanga batita ku bana babo uko bikwiye, bikabaviramo kwiga nabi, rimwe na rimwe bakanava mu ishuri.

Padiri Jean de Dieu Habanabashaka ushinzwe amashuri Gatolika muri diyosezi ya Butare, yagaragaje iki cyifuzo tariki 28 Gicurasi 2021, ubwo hizihizwaga umunsi w’uburezi Gatolika.

Yagize ati “Abayobozi b’amashuri Gatolika bifuje y’uko bishobotse haboneka mu nzego z’ibanze abo bise abajyanama b’uburezi muri buri mudugudu. Bakaba badufasha guhangana n’ikibazi cy’abana bata ishuri mu guhwitura ababyeyi, kugira ngo barangize neza inshingano zabo, ireme ry’uburezi ribashe gutera imbere”.

Ibi bishimangirwa na Charles Ukobukeye, uyobora ishuri ryisumbuye rya Nyumba uvuga ko mu bibangamira ireme ry’uburezi harimo ibibazo by’abana bata ishuri, abakererwa, abadatanga amafaranga yo kurya, abafite imiryango ibanye nabi, kandi ko umujyanama w’uburezi yafasha mu kubikemura.

Agira ati “Urumva twebwe tuba dufite akazi kenshi ku ishuri, tukajya mu bukangurambaga bwo kugarura abana, ariko ejo ugasanga yisubiriyeyo. Urumva ikibazo kiba kiri ku cyatumye ava mu ishuri, ari na cyo cyagombye gukurikiranwa”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza, Clémence Gasengayire, na we avuga ko umujyanama w’uburezi yari akwiye kubaho, ariko ko mu mudugudu hari ababishingwa, hatarinze gushakishwa abandi.

Ati “Uriya mujyanama ushinzwe imibereho myiza muri komite y’umudugudu, dushobora kuganira tukamwereka ko ashinzwe no kuba umujyanama w’uburezi”.

Icyakora Ukobukeye avuga ko hadakwiye kugenderwa byanze bikunze ku basanzwe baratowe mu midugudu, ahubwo harebwa umuntu ukunda uburezi, ushobora no kubwira ababyeyi bakumva.

Ati “Hari ubwo tujya mu bukangurambaga ugasanga n’umwana w’umukuru w’umudugudu yaravuye mu ishuri, cyangwa uw’ushinzwe umutekano. Uwo se wamubwira ngo agarure abandi akabyumva? Ariko hari ababyeyi bumva akamaro k’ishuri, usanga banasura abana ku ishuri, abongabo ni bo bafasha”.

Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Rukamba, avuga ko batekereza gushakisha abajyanama b’uburezi mu miryango remezo, ariko agatekereza ko n’inzego z’ubuyobozi zagombye kubitekerezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka