Huye: Babiri barwaye Coronavirus bafashijwe gukora ibizamini bya Leta

Mu banyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu Karere ka Huye hari babiri barwaye Coronavirus.

Byemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Annonciata Kankesha, ubwo yatangaga amakuru agaragaza uko abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bahagaze ku bijyanye n’icyorezo cya Coronavirus, ku wa 20 Nyakanga 2021.

Uyu muyobozi yagize ati "Aba bana bombi barangije mu mwaka wa gatandatu. Umwe yiga ku ishuri ryisumbuye Regina Pacis riri mu Murenge wa Tumba, undi kuri G.S. Rukira ho mu Murenge wa Huye."

Yunzemo ati "Uwo kuri Pacis n’ubundi yari amaze iminsi arwariye mu rugo. Mbere y’uko yemererwa gukora ikizamini cya Leta babanje kumupima kugira ngo barebe niba yarakize, basanga aracyarwaye. Uwiga kuri GS Rukira we bari bayimubonyemo ejo ku buryo yari yanatashye, ariko uyu munsi yemerewe kuza gukora".

Aba bana bombi ubu ngo bari gukorera mu byumba byihariye ku bigo n’ubundi bagombaga gukoreraho, bafite n’abakurikirana uko bakora ibizamini, kandi n’ibigo nderabuzima bibegereye biri kubakurikirana.

Visi Meya Kankesha ati "Bose bafite imbaraga, kandi bari gukora. Bitaweho mu buryo bushoboka."

Aba bana kandi ngo ntibahishiriwe ku ndwara bafite, hagamijwe ko bagenzi babo bamenya ko badakwiriye kubegera cyane.

Icyakora n’ubundi abana muri rusange mbere y’uko binjira gukora ibizamini bibutswa amabwiriza yo kwirinda iyi ndwara iri kugenda irushaho gusakara, n’umubare w’abo yica aho kugabanuka ukaba ugenda wiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka