Huye: Muri uyu mwaka hamaze kugaragara ingengabitekerezo 10 za Jenoside

Kuva aho icyunamo cyatangiriye ku itariki 7 Mata 2021, mu Karere ka Huye hamaze kugaragara ibikorwa 10 by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byakorewe abayirokotse.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko izo ngengabitekerezo uko ari 10 zagaragaye ubu ziri gukurikiranwa mu butabera.

Agira ati "Hari amadosiye agera kuri atanu yazo yamaze kugezwa muri parike, izindi ziracyanozwa".

Ibyinshi mu bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye ngo ni ibishingiye ku magambo mabi asesereza cyangwa akomeretsa, uretse ko hari n’inyandiko z’iterabwoba (tract) ndetse no kwangiza imitungo y’Abarokotse Jenoside nk’uko bivugwa na Théodat Siboyintore, uyobora Ibuka mu Karere ka Huye.

Agira ati "Amagambo usanga ari ya yandi nyine ngo igihe cyanyu cyageze, ntawe uza kubakira, murakabya, tuzabishyura n’andi. Hari n’aho twashakaga imibiri bakavuga ngo ese murumva tubahisha imibiri ngo tuzayirye?"

Avuga ko no mu Murenge wa Mukura hari uwatemye insina z’uwarokotse Jenoside, yamubaza ati "Ese ko untemera insina?" Undi akamusubiza ati "Ni insina se gusa? Nawe ni wowe utahiwe!"

Ngo hari n’aho umwana yabwiye mugenzi we ko azamwitura kuba umuryango we waramufungishirije ababyeyi.

I Karama na ho hari uwaranduriwe ibishyimbo bya mushingiriro hamwe n’ibiti byari biriho hanyuma ababikoze bafata umusaraba bakoze muri bya biti byari bishingiriyeho, bawushinga mu murima babirimbuyemo.

Igiteye impungenge kurusha ni uko mu bantu 42 bakurikiranyweho ibyo bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside harimo n’abakiri batoya 3 (bari munsi y’imyaka 35).

Meya Sebutege ati "Bigaragara ko ibi bituruka ku bantu bakuru batabwiza abana ukuri, ahubwo bakababeshya".

Ni na yo mpamvu asaba urubyiruko gushishoza, ntibamire bunguri ibyo babwirwa n’abantu bakuru, ahubwo bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka