Hakwiye kubaho abatega amatwi abana mu bigo by’amashuri - Musenyeri Rukamba

Musenyeri Philippe Rukamba, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko hakwiye kubaho abatega amatwi abana mu bigo by’amashuri, kuko hari ubwo baza kwiga bafite ibibazo byo mu miryango ntibige neza.

Musenyeri Rukamba avuga ko hakwiye kubaho abatega amatwi abana mu bigo by'amashuri
Musenyeri Rukamba avuga ko hakwiye kubaho abatega amatwi abana mu bigo by’amashuri

Yabibwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Kiliziya Gatolika bo muri Diyosezi abereye umushumba, ubwo bizihizaga umunsi w’uburezi gatolika ku tariki 28 Gicurasi 2021.

Yagize ati “Niba umugabo n’umugore baraye barwana, umwana bugacya akajya mu ishuri, ntabwo yigana umutima mwiza. Muri ibi bihe dufite ibibazo byinshi mu ngo, aho usanga ibibazo by’abana ari ibibazo by’ababyeyi babo. Gutega amatwi abana birakenewe kuko kuganiriza umuntu bimufasha kurenga ibibazo bimubangamiye”.

Musenyeri Rukamba anavuga ko umwana, kimwe n’umuntu mukuru, iyo yumva ntawe umwitayeho na we ubwe atiyitaho.

Ati “Nzi nk’abana nyuma ya Jenoside wabwiraga uti ese ko utacyiyitaho wambaye nabi? Akakubwira ati sinari nzi ko hari umuntu unyitayeho. Wenda kubera ko ababyeyi be bishwe muri Jenoside cyangwa se bafunzwe. Kuganiriza abana ni ikintu ngombwa kugira ngo tubafashe kurenga ku ngorane bafite”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Clémence Gasengayire, na we avuga ko abatega amatwi abana mu bigo by’amashuri ari ngombwa.

Agira ati “Buriya abana bata amashuri, iyo dusesenguye dusanga atari umwana uba wataye ishuri, ahubwo ari umubyeyi uba atakoze ibyo ashinzwe. Niba hari umubyeyi utakoze inshingano ze, ku ishuri hakenewe uba hafi y’umwana, akamubera umwalimu, akanamubera umubyeyi”.

Yungamo ari “N’ubwo ari ngombwa ko cya kibazo kibangamiye umwana turwana na cyo kikavaho, nk’abayobozi ariko hari igihe dutinda kukimenya kikagira ingaruka ku mwana, ari na yo mpamvu y’abatega amatwi abana”.

Visi Meya Clemence Gasengayire, na we avuga ko abaganiriza abana mu bigo by'amashuri bakenewe
Visi Meya Clemence Gasengayire, na we avuga ko abaganiriza abana mu bigo by’amashuri bakenewe

Visi Meya Gasengayire anavuga ko atari ngombwa ko kuba umujyanama mu kigo cy’ishuri waba umwanya bashakira umukozi mu buryo bwihariye, kuko uretse n’abarimu, hari igihe n’abana bakuru bashobora gufasha bagenzi babo (parrain/marraine).

Ati “Biturutse ku mwana, umwalimu umufasha ashobora kuba umuhuza we n’umubyeyi, ikibazo afite kigakemuka. Ndumva nihaye intego ko mu bigo by’amashuri byo muri Gisagara tuzabikora, kandi bizagenda neza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka