Ntawe uzicwa n’inzara kubera ko ari muri Guma mu Rugo - Guverineri Kayitesi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko ntawe uri muri Guma mu Rugo mu Ntara y’Amajyepfo uzicwa n’inzara biturutse ku kutabasha kujya gukora.

Alice Kayitesi, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo
Alice Kayitesi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Huye ku mugoroba wo ku itariki 28 Nyakanga 2021, ku mpamvu za Guma mu Rugo yatangiye kuri iyo tariki nyine, mu mirenge 25 yo mu turere dutandatu two mu Majyepfo, yiyongeraga kuri 12 igize Akarere ka Kamonyi kuko ko kari muri Guma mu Rugo kose.

Yagize ati “Mu ntara yacu abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi, kandi turishimira ko bahinga bakeza. By’umwihariko n’iki gihembwe turimo ndetse n’icyo dushoje byagenze neza. Ariko ntabwo twakwirengagiza ko mu mirenge itagera kuri itanu yashyizwe muri Guma mu Rugo, hari aho ushobora gusanga bene ibyo bibazo”.

Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’uturere bagerageje gukora urutonde rw’abakenera gufashwa binyuze mu isibo, babanje kureba niba nta mirimo y’ubuhinzi baba bafite yiyongera ku ya buri munsi igaragara nk’aho ari yo ibatunze.

Yunzemo ati “Twiteguye ko abaza kugaragaza ikibazo tuza kubafasha, binyuze mu bushobozi bwacu nk’abatuye mu mudugudu, ndetse aho ubushobozi bw’umudugudu bwananirana, n’ubuyobozi bw’akarere tukabasha kubafasha. Nta muturage wacu uzicwa n’inzara kubera ko ari muri gahunda ya Guma mu Rugo”.

Ubundi mu Ntara y’Amajyepfo, uretse Akarere ka Gisagara, utundi twose dufite byibura umurenge umwe washyizwe muri Guma mu Rugo.

Mu Karere ka Nyaruguru harimo umwe, hakaba ine muri Nyanza, itatu muri Huye, ine muri Nyamagabe, irindwi muri Muhanga n’itandatu muri Ruhango.

Guverineri Kayitesi avuga ko gushyira iyi mirenge muri Guma mu Rugo byaturutse ku gupima abantu byibura 100 muri buri kagari biherutse gukorwa, kuko bahasanze uburwayi bwa Coronavirus ku rwego rwo hejuru ya 9%, ariko ko ahenshi ari hejuru ya 15%.

Yagize ati “Nko mu Murenge wa Shyogwe muri Muhanga ndetse n’uwa Kinazi muri Ruhango, ho Coronavirus bayisanze mu bari hejuru ya 20%”.

Kwiyongera kw’abarwaye Coronavirus kuri uru rwego kandi ngo byavuye ahanini ku kudohoka no kwirara ku bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

Ibi ngo bigaragarira ku bafatwa bafunguye utubari cyangwa bimuriye utubari mu ngo, kuko ngo nta munsi n’umwe mu Majyepfo hadafatwa byibura umwe, ndetse n’abantu usanga bateraniye ahantu ari benshi mu buryo butemewe, nyamra muri bo harimo abamaze kwandura Coronavirus, banduza bagenzi babo.

Urugero ngo ni nk’abaherutse gufatirwa ku musozi wa Kanyarira bagiye kuhasengera, babapima bagasangamo abarwaye Coronavirus.

Kuri abo hiyongeraho n’abarwariye Coronavirus mu ngo basohoka bakajya ahateraniye abantu benshi, bakahava banduje abari bazima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murabivuga ariko ababitanga sibabishyiramubikorwa kuko ababigenewe sibobabibona nacyonarenzaho kuko abababaye nibenshi keretse ujyiyuza muriburi kagari ugashyiraho itsinda ribitanga rizwi rikabyitangira niho umusaruro wabashonje waboneka sinzi ababitanga icyobagenderaho murakoze.

Hafashimfura sylvere yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka