Huye: Ntibavuga rumwe ku kamaro k’abahwituzi PSF yashyize mu isoko

Nyuma y’uko urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye rwiyemeje gushyiraho abahwitura abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ubu rwabashyizeho no mu isoko rya Huye, icyakora hari abavuga ko batari ngombwa, kuko baje basanga hari abandi bashyizweho n’ubuyobozi bw’isoko.

Isoko rya Huye
Isoko rya Huye

Mu gushyiraho abo bahwituzi, abakorera mu isoko bagabanyijwemo amasibo, hagendewe ku bice bacururizamo no ku byo bacuruza.

Ku bw’ibyo usanga hari nk’isibo ifite umuhwituzi umwe, ariko indi ifite abarenga bitewe n’ingano y’aho bagomba gucunga ikurikizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Aba bahwituzi usanga bambaye amajire y’ibara rya oranje, aba yanditseho n’izina ry’isibo bakoreramo, n’ubwo bitababuza kuba bakorera no mu bindi bice binyuranye by’isoko.

Abdul Ngendahimana ni umuhwituzi mu gice cy’abakora inkweto, Isibo yabo yitwa Isheja. Ku munsi wa gatatu akora umurimo w’ubuhwituzi, agira ati “Uwo mbonye yamanuye agapfukamunwa mwibutsa kukazamura, n’ahari abantu benshi begeranye nkabibutsa gusiga intera ya metero”.

Omar Nzamwita we ni umuhwituzi mu gice cy’abacuruza imyaka. Kubera ko ari hafi y’umuryango w’isoko, ngo afasha cyane cyane abasekirite.

Agira ati “Hari abiganjemo urubyiruko batajya bakaraba, bakinjirana uducupa turimo amazi babeshya ko harimo umuti wo gusukura intoki. Hari igihe mbabwira ngo nibasuke ndebe, nasanga ari amazi nkababwira bakajya gukaraba”.

Abo bahwituzi bashyizwe mu isoko rya Huye basangamo abandi bari barashyizweho na Koperative yubatse isoko.

Ibyo bituma hari abakorera mu isoko bavuga ko abariho mbere bari bahagije, ko abashyizweho n’urugaga rw’abikorera ari abo kongera umubare w’abakora ku munsi, kuko abahwituzi bo batajya basiba.

Hari ugira ati “Aba bambaye amajire ya oranje, ntacyo bongeraho mu kurwanya Coronavirus, baba baje kwicururiza. Bazabareke, kuko kubongeramo byongereye umubare w’abaza gucuruza buri munsi, kandi byateje akavuyo”.

Icyakora, hari n’abacuruzi bavuga ko hakiri kare kuba batangira kunenga cyangwa gushima imikorere y’abahwituzi, ariko banavuga ko basigaye barabonye ko indwara ya Coronavirus atari igihuha, bityo buri wese akaba asigaye yihwitura.

Uwitwa Nyiramana ati “Ubwacu natwe turimo turirinda, buri wese agakebura mugenzi we, n’uje guhaha wambaye agapfukamunwa nabi. Nta no kwegerana. Buri wese aho ari ahahagaze nk’umusirikare, biragoye, urugamba rurakomeye”.

Nyiramana anavuga ko mbere bafataga Coronavirus nk’igihuha, ariko ko aho bamenyeye bagenzi babo bayirwaye basigaye bubahiriza amabwiriza. Ngo ntawe ukibahatira gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu isoko, kandi n’aho bacururiza basigaye baba bafite umuti wo kwisukura intoki bifashisha iyo bamaze kwakira amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka